Sun. Nov 24th, 2024

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi ryitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Iri tsinda ry’u Rwanda, FPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryitegura kwerekeza mu butumwa bwa MINUSCA ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo ku nshuro ya mbere, rizakorera ahitwa Bangassou mu bilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui werekeza mu burasirazuba bw’Amajyepfo.
Ubwo yabagezagaho impanuro, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, DIGP Namuhoranye yasabye abagize iri tsinda ryoherejwe bwa mbere mu gace gashya k’igihugu cya Centrafrique, kuzaba indashyikirwa mu kazi bahamagariwe gukora.
Yagize ati:” Abapolisi boherejwe mu butumwa mbere yanyu babaye intangarugero bagaragaza urwego ruhanitse rw’imikorere, murasabwa gukomerezaho mugahesha ishema igihugu muhagarariye.”

Yabashishikarije gukorana umurava inshingano zabo, bakirinda ibiganiro bitari ngombwa ahubwo bagaharanira guhangana n’inzitizi no gukemura ibibazo binyuze mu nzira ziboneye z’ubuyobozi.

Yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza no kubaha bigaragarira mu bikorwa bya buri wese no gukora kinyamwuga kuko ari byo bizabafasha gusohoza neza inshingano zabo.

Ati: “Ibendera ry’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye bwo kubungabunga amahoro ryamaze kuzamurwa hejuru; kandi ibyo bijyana no kubahana, gukorera hamwe nk’ikipe, gufashanya, gukora ibyo mwatojwe kandi mwoherejwe gukora, kuba uri aho usabwa kuba kandi ku gihe nyacyo.”

Yabashishikarije gukora kinyamwuga mu gihe bari ku marondo yo gucunga umutekano (Patrol), akazi ko guherekeza abayobozi n’ibikoresho (Escort duties), kurinda abaturage b’abasivili n’indi mirimo bazaba bashinzwe.

DIGP Namuhoranye yagize ati: “Muzaharanire kuba umutwe wa Polisi wubahwa kandi ukundwa n’abo muzaba mushinzwe kurinda, ariko ugatinywa n’abafite imigambi mibi. Ibyo bizagendana n’uburyo mukora akazi kanyu, imyambarire, no guhora muri maso.”

Iri tsinda ni irya kane ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye koherezwa mu gihugu cya Centrafrique. Hari hasanzwe hariyo amatsinda atatu ariyo; RWAFPU-1 na  RWAPSU akorera mu Murwa mukuru Bangui aho buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140 mu gihe irindi tsinda RWAFPU-2 riherereye ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bigera kuri 300 uturutse Bangui.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *