Sun. Nov 24th, 2024

Umudepite witwa Gamariel Mbonimana, uherutse kuvugwaho na Perezida Kagame ko yafashwe atwaye imodoka yasinze, yamaze gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y’ubwegure bwe.

Umudepite Perezida Kagame yavuze ko yafashwe na Polisi inshuro 6 yasinze ni Bwana Gamariel Mbonimana wo muri Parti Libéral (PL).

Aganira na RBA, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko ibaruwa uyu mudepite yanditse yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko uyu Gamariel Mbonimana yatanze ibaruwa yo kwegura kuri uyu wa Mbere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022,Perezida Kagame yavuze iby’uyu mudepite ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yagize ati “Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y’iki kibazo.

Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.

Ati “Ikibazo nagize ubwo abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y’ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.”

Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

Yavuze ko yabwiye umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *