Umwe mu miryango ya sosiyete sivile muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ukorera muri Ituri watangaje ko hadutse inyeshyamba ziyise Zaïre. Abazigize bashinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’abantu 64 bishwe mu mezi make ashize ndetse no gukorana na M23.
Abenshi mu bo uriya mutwe ‘mushya’ uvugwaho ko wishe, bari abaturage b’i Walendu Watsi na Tatsi muri Ituri.
Umuyobozi wa muryango wa Sosiyete sivile witwa l’Association LORI, uwo akaba ari Célestin Tawara, yasabye Guverinoma ya Kinshasa gutangatanga uyu mutwe hakiri kare kugira ngo udakomeza kugwiza amaboko ugakora ishyano.
Ni umutwe w’inyeshyamba utari mu yindi iherutse kwitabira ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherutse kubera i Nairobi biyobowe na Uhuru Kenyatta.
Ni umutwe uvugwaho gukorana na M23
Tawara uyobora Association LORI avuga ko amakuru ari muri kariya gace yemeza ko Umutwe Zaïre ukorana na M23.
Ati: “ Umutwe wa gisirikare witwa Zaïre ufite andi mashami kandi urasabwa kwegera Guverinoma bakaganira ugakurikiza ibikubiye mu masezerani y’amahoro ya Nairobi. Hejuru ya byose ariko, ugomba kureka gukomeza gukorana na M23.”
Uyu mutwe ushinjwa kandi kugaba ibitero ku wundi mutwe witwa CODECO kandi we wemeye gukurikiza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.
Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri kiriya gice witwa Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko abarwanyi batazemera gushyira intwaro hasi ngo batange amahoro, bazagabwaho ibitero n’ingabo z’igihugu bakabiryozwa.7
Hagati aho ntacyo Umutwe Zaïre uratangaza kuri ibi ndetse na M23 ivugwaho gukorana nawo ntacyo irabivugaho