Fri. Sep 20th, 2024

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare ahagana saa kumi n’iminota 30, ingabo za FARDC zagabye igitero ku butaka bw’u Rwanda ziraswaho zisubira muri Congo nta muntu n’umwe uhaguye cyangwa ngo akomereke. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko abinjiye ku butaka bugabanya u Rwanda na RDC babarirwa hagati y’abasirikare 12 na 14 bakaba bahise bamisha amasasu bayerekeza ku mupaka w’u Rwanda mu Karere ma Rusizi.

Ingabo z’u Rwanda zahise zibacanaho umuriro bahita basubira muri Congo igitaraganya.

Itangazo ryatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda riragira riti: “Inzego zacu z’imutekano zahise zibasubiza maze abo basirikare ba FARDC basubirayo.”

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 54, abasirikare ba FARDC baje gusura aho buabereye maze banasukura ahaturutse amasasu, bamwe babona ko byakozwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Mu by’amahirwe nta muntu wakomerekejwe n’icyo gitero cy’ikubagahu.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasabye Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura Imipaka mu Karere m’Ibiyaga Bigari (EJVM) ndetse n’itsinda ry’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ngo baze gukora iperereza kuri ubwo bushotoranyi.

U Rwanda ntiruhwema gusaba RDC guhagarika ubushotoranyi, ariko bisa no guta inyuma ya Huye kuko bugenda busimburana.

Nyuma y’abasirikare barasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC na bo bagabye ibitero by’ubwiyahuzi, bidatinze hakomeje ubushotoranyi bw’indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro eshatu.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko idateze kurebera mu gihe ubusugire bw’Igihugu bukomeza kuvogerwa n’icyo gihugu cy’abaturanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *