Sun. Nov 24th, 2024

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Kenya William Ruto yasuye Carnegie Mellon University Africa, igiye kugirana umubano na Kaminuza ya Nairobi yizemo.

 

Perezida Ruto yageze i Kigali kuri uyu wa 4 Mata 2023 mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z’umwaka wa 2022.

Ku ikubitiro habayeho umuhango wo gusinya amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

Ni amasezerano ibihugu byombi byiteze ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kandi, Perezida Ruto yasuye Carnegie Mellon University Africa i Masoro, agirana ibiganiro n’abayobozi b’iyo kaminuza ndetse n’abanyeshuri.

Yavuze ko Carnegie Mellon University Africa igaragaza isura ya kaminuza iri kubakwa mu mujyi wa Konza, iri kubakwa ku bufatanye n’Abafaransa.

Yanahishuye ko Carnegie Mellon University igiye gukorana na na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo Perezida Ruto yizemo.

Ati “Nabwiwe ko hari imikoranire ihari hagati y’iyi kaminuza na Kaminuza ya Nairobi ari nayo nizemo, kandi uyu mubano waba mwiza kuko nayibera umuhamya.”

Yavuze ko hari ibigo byinshi muri Kenya bishobora gukorana n’iyi Kaminuza y’Abanyamerika, bikageza impande zombi kuri byinshi.

Afurika ihanzwe amaso mu gihe kizaza

Perezida Ruto yagaragaje ko mu gihe kiri imbere, isi yose izaba ihanze amaso Afurika kuko ari wo mugabane usigaranye abaturage benshi bakiri bato, kandi ugifite amahirwe yo kubyazwa umusaruro mu ngeri zinyuranye.

Ati “Dufite ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ubukene, ariko uyu mugabane ni wo uhanzwe amaso mu gihe kizaza. Impuzandengo y’imyaka y’abatuye uyu mugabane ni hagati ya 19 na 21. Bivuze ko ari twe dufite abakozi bakiri bato, bashoboye gukora, banahanga udushya.”

“Uyu ni wo mugabane abangana na ¼ cy’abatuye isi bazaba batuyemo muri 2050. Ntimutekereze kuri biriya by’abagwa mu Nyanja bashaka kujya i Burayi. Mu minsi iri imbere bazahindura icyerekezo ahubwo bo baze hano.”

Yongeyeho ko muri Afurika ari ho honyine hasigaye amahirwe yo kubyazwa umusaruro mu bukungu, kuko hafi 50% by’umutungo kamere usigaye mu butaka ubarizwa muri Afurika, ari naho bigishoboka guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yabwiye abanyeshuri ko bagomba gushyira umutima ku guteza imbere Afurika, bakamenya bakabyaza umusaruro amahirwe ahaboneka.

Mbere yo gusura iyi Kaminuza, Perezida Ruto yabanje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yanagaragaje ko ubumwe n’amahoro ari umusingi ibihugu bya Kenya n’u Rwanda byubakiyeho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Ruto yakiriwe na Perezida Kagame mu isangira.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko agirana ikiganiro n’Abanyakenya batuye mu Rwanda.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko agirana ikiganiro n’Abanyakenya batuye mu Rwanda.

Perezida Ruto yasabye abanyeshuri ba Carnegie Mellon University kwibanda ku guteza imbere Afurika

Perezida Ruto yaganiriye n’abanyeshuri hamwe n’abayobozi ba CMU Africa

Ibiganiro byabereye muri Carnegie Mellon University i Masoro byagarutse ku ngingo zinyuranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *