Sun. Nov 24th, 2024

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU1-7) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) batanze inkunga y’ibikoresho mu bigo by’amashuri bibiri byo mu Mujyi wa Malakal.

Ni igikorwa cyakozwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi, aho abayobozi bahagarariye ibigo; West Primary School n’icya Salam Primary School, bagejejweho ibikoresho bazashyikiriza abanyeshuri baba mu nkambi bakazabyifashisha mu masomo birimo amakayi, amakaramu n’inkweto.

Hatanzwe kandi inkweto z’imvura (Bote) zigenewe abarimu n’itsinda ry’urubyiruko rushinzwe gucunga umutekano mu nkambi (Community Watch Group) bahise bazishyikirizwa uwo munsi.

Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana uyoboye iri tsinda, yavuze ko gufasha abatishoboye cyane cyane abana biga n’urubyiruko rw’abakorerabushake biri mu by’ibanze muri gahunda bafite y’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:”Nk’uko bisanzwe tugira umuco wo gufasha, twaratekereje dusanga gufasha abana tubaha ibikoresho byo kwifashisha mu masomo ari bimwe mu bizabafasha kwiga neza kandi bikabakundisha ishuri, cyane ko burya umurage wa mbere umubyeyi aha umwana we ari ukumujyana mu ishuri kandi ufashije umwana aba yubatse ejo heza h’igihugu.”

Yakomeje avuga ko kuba baratekereje no guha inkweto urubyiruko rushinzwe gucunga umutekano mu nkambi n’abarimu ari ukugira ngo zizabafashe mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati:”Uru rubyiruko ni abafatanyabikorwa bacu mu gucunga umutekano w’iyi nkambi iri mu nshingano zacu kuko iyo hagize ukora icyaha nibo badufasha kumenyera amakuru ku gihe. Hari n’ibibazo bacyemura bo ubwabo mbere yo kutwitabaza, bityo izi nkweto bahawe ari bo, ndetse n’abarimu zizabafasha mu kazi kabo cyane ko twinjiye mu bihe by’imvura iteza ibyondo byinshi.”

Umuyobozi w’inkambi, Daniel Pal yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ‘RWAFPU1-7’ ku nkunga babahaye.

Yagize ati:”Iyo mudusuye nk’uku muzanywe no kudutera inkunga biradushimisha kuko bitwereka ko turi kumwe, haba mu buryo bwo kuducungira umutekano nk’inshingano nyamukuru zabazanye ariko noneho mukaduha n’ibikoresho bifasha abana bacu kwiga neza birushaho kutwubakamo icyizere.”

Yongeyeho ati: “ Tuzi amateka igihugu cyanyu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ubu mu ruhando mpuzamahanga u Rwanda ni igihugu cyifuzwa kandi kikavugwa neza na benshi, twizera natwe ko tugomba kubigiraho tukazagira amahoro n’umutekano birambye nk’uko mwabigezeho.”

Umuyobozi w’ikigo cya West Primary School, Reath Kier nawe yunze mu ry’Umuyobozi w’inkambi, ashimira abapolisi b’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ku mutima utabara ubaranga, abifuriza kuzawuhorana.

U Rwanda rufite amatsinda abiri y’Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo agizwe n’abapolisi bose hamwe 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *