Sat. Sep 21st, 2024

Nzigira Irenee warindaga Banki y’abaturage i Rwamagana, yishwe atewe ibyuma nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Kibazi, Umudugudu w’Akabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya MUKANTAMBARA Brigitte, yatangaje ko  urupfu ry’uyu musekirite rwamenyekanye mu gitondo.

Gitifu MUKANTAMBARA yavuze ko yarindishaga Banki inkoni bityo nta bundi bwirinzi.

Akomeza ati “Ni za sosiyete zirinda amabanki ariko nta mbunda yari afite. Yarindaga ari umwe. Bamuteraguye ibyuma.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iperereza ryatangiye.

Ati “Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z’umutekano zikimara kubimenya zahise ziza. Ubu bari gukurikirana ngo harebwe ababikoze ngo bafatwe.”

Nubwo uyu wari ushinzwe umutekano yishwe ariko Banki yo ntiyigeze yibwa. Gitifu yagiriye inama sosiyete zicunga umutekano kurindisha Banki  intwaro.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by’iBitaro bya Rwamagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *