Sat. Nov 23rd, 2024

Umuhindo wa 2023 uteganyijwe kugwamo imvura nyinshi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Aimable Gahigi ko imvura y’Umuhindo izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha izagwa mu bihe bitandukanye bitewe n’uduce, asaba inzego zibishinzwe kwita ku makuru y’iteganyagihe hagafatwa ingamba zihamye kuri buri rwego.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko imvura y’Umuhindo mu gihe cy’amezi 3 ari imbere, izatangira kugwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 kandi hakazaboneka imvura nyinshi ugereranyije n’ibindi bihe by’umuhindo.

Gahigi yavuze ko nk’uko bisanzwe imvura itagwira rimwe hose mu Rwanda, hagati y’itariki ya 3-10 Nzeri 2023 hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangirira mu Karere ka Rubavu, henshi muri Rutsiro, Nyabihu, Musanze no mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngororero.

Hagati ya 18-24 Nzeri 2023, hateganyijwe ko Imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Turere twa Huye, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara, Ruhango, Kamonyi, Nyarugenge, Gasabo

Hagati y’itariki 11-17 Nzeri 2023 hateganyijwe ko I’mvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Turere twa Nyamasheke, Karongi, Rusizi, Gakenke na Burera, mu Burasirazuba bw’Uturere twa Musanze, Ngororero na Nyabihu, Amajyaruguru y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo, Muhanga na Kamonyi  ndetse n’Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe.

Hagati y’itariki ya 18-24 hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Turere twa Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru,Ruhango, Kamonyi, Gasabo, Nyarugenge, Nyagatare na Gatsibo.

Biteganyijwe kandi ko izagwa mu majyepfo y’Uturere twa Muhanga, Gicumbi na Rulindo ndetse no mu bice by’Amajyaruguru y’Akarere ka Kicukiro.

Hagati y’itariki 25 Nzeri kugera ku ya 1 Ukwakira 2023, biteganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Turere twa Bugesera, Rwamagana, Ngoma, Kayonza, henshi mu majyepfo y’Uturere twa Kicukiro, Gasabo na Gatsibo, mu Burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Kirehe.

Hagati y’itariki ya 2-8 Ukwakira 2023, hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu majyepfo y’Iburasirazuba bwa Kirehe.

Iki kigo kigaragaza ko iyi mvura izacika mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu gihugu hose, kigasaba inzego zitandukanye kwita kuri aya makuru y’iteganyagihe hagafatwa ingamba zihamye kuri buri rwego.

Inzego zishinzwe kurwanya no gukumira ibiza zisaba abaturage baturiye imihanda gusibura imiyoboro y’amazi ndetse n’abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka.

Abaturiye imihanda yuzuyemo ivumbi na bo basabwe kuba maso kuko imivu y’amazi ishobora kumanura iyo mikungugu ikayishora mu ngo zabo na byo bikaba byabasenyera cyangwa bigateza inkangu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *