Fri. Nov 22nd, 2024

Isoko ryo mu Miduha riherereye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ryafashwe n’inkongi, yangiza inzu zicururizwamo ibintu bitandukanye.

 

Iyi nkongi yibasiye iri soko ahagana saa Munani z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nzeri 2023.

Abaturage batangaje  ko bashidutse amwe mu maduka yo muri iri soko afashwe n’inkongi ku buryo bataramenya icyayiteye.

Byiringiro Claude yagize ati “Twe tubonye gusa umuriro uri kwaka abantu batangira kugerageza kuzimya ariko muri make sinakubwira ngo iyi nkongi yatewe n’iki n’iki.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama, Kayigire Patrick, na we yabwiye IGIHE, ko batari bamenya icyateye iyi nkongi.

Yagize ati “Ni byo inkongi yibasiye isoko yangiza inzu z’ubucuruzi n’ibicuruzwa byarimo kuko byari mu bubiko.”

Yongeyeho ko ibicuruzwa byangiritse birimo ibishyimbo n’ibigori n’amavuta yo gutekesha n’ibindi byari mu bubiko.

Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, byari bitaramenyekana agaciro k’ibyo inkongi yangije.

Imodoka z’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi n’Ubutabazi zahise zihagera zitangira kuzimya iyi nkongi itarangiza ibintu byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *