Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, aho azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse hakazanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Pologne rigaragaza ko Perezida w’iki gihuhu azagera i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024.
Uyu mukuru w’igihugu uzagera mu Rwanda akubutse i Nairobi muri Kenya, azabanza kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma habeho ibiganiro bahuriyemo n’itsinda ry’abaherekeje Perezida Andrzej Sebastian Duda n’iry’u Rwanda.
Iri tangazo rigaragaza ko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi ariko ntihatangajwe ingeri azibandaho.
Uyu mukuru w’igihugu na madamu we kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.
Mu masaha ya 15h30, Perezida Andrzej Sebastian Duda azitabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse azanageza ijambo ku bazayitabira.
Azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ni mu gihe tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.
Biteganyijwe ko tariki ya 8-9 Gashyantare uyu mukuru w’igihugu azerekeza muri Tanzania aho azagirana ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Umubano w’u Rwanda na Pologne watangiye mu myaka ya 1960 ushingiye kuri politiki na dipolomasi, gusa mu 2017 Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania.
Mu 2022 iki gihugu cyatangaje ko kigiye gufungura ambasade i Kigali.
Muri uwo mwaka kandi nibwo u Rwanda rwahise rufungura Ambasade yarwo muri Pologne maze Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi warwo muri icyo gihugu.
Kuva mu 2003, abayobozi bo mu nzego nkuru z’ibihugu byombi bagiye bagenderanira, bakagirana ibiganiro ndetse bagasinyana amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri Gicurasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne, aho yahavuye ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Pologne bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi.
Kugeza ubu muri Pologne, habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500, kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bwishimira intambwe batera mu myigire n’imyitwarire myiza bagaragaza.
Ibihugu byombi muri Kamena 2023 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi akurikira arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Muri Nyakanga 2023, ibihugu byombi byasinyanye andi agamije kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda, kugabanya ibyuho bikigaragara mu nzira zikoreshwa mu gukusanya imisoro, guhangana n’abanyereza imisoro no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byose bijyanye n’imisoro.
Mu bijyanye n’ishoramari, Ikigo cy’Abanye-Pologne cya Luma Investment kiri mu byashoye imari mu Rwanda aho kihafite uruganda Luna Smelter rushongesha rukanatunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Mu Ukuboza 2022, i Kigali habereye inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum], yitabirwa n’ibigo by’ishoramari bigera ku 150 byo ku mpande zombi.