Sat. Nov 23rd, 2024

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Uganda yashyinguye mu cyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu migezi yabaroshye mu Kiyaga cya Victoria muri icyo gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Uganda, Col Rutabana Joseph yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa GgOLO.

Yashimye Guverinoma ya Uganda n’abaturage bayo barohoye imibiri y’Abatutsi biciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yaroshywe mu migezi ikabageza mu kiyaga cya Victoria muri Uganda.

Iyo mibiri yakuwe muri icyo kiyaga maze ishyingurwa mu cyubaho aho muri Uganda.

Col. Rutabana yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Abanyarwanda n’inshuti bifatanyaga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihugu cya Uganda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri mu gace ka Ggolo, mu Karere ka Mpigi, cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda, Abanyarwanda baba muri Uganda n’inshuti z’u Rwanda.

Amb Col Rutabana, yashimiye abaturage ba Uganda n’Ubuyobozi bw’iki gihugu kuba baragaragaje ubumuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abishwe bakarohwa mu migezi ya Nyabarongo n’Akagera yo mu Rwanda, irabatembana bagera mu kiyaga cya Victoria muri Uganda.

Icyo gihe ubuyobozi n’abaturage bakusanyije iyo mibiri barayishyingura.

Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Guverinoma ya Uganda n’abaturage bayo kubera ko bagaragaje ubumuntu, impuhwe, ubufatanye, ubwo bakuranga imibiri yose yari mu mazi ndetse banayishyingura uko bari bashoboye hano no ku zindi nzibutso ebyiri.

Rwose iyo bitaza kuba ari abaturage bahano by’umwihariko Mohamood Thobani, wafatanyije n’abayobozi bo muri aka gace, biyemeza kwegeranya imibiri  ndetse biyemeza kuyishyingura mu cyubahiro, ntabwo twari kuba turi hano uyu munsi twibuka.”

Tariki ya 29 Ukwakira 2023, mu nama ngarukamwaka ya Unity Club Intwararumuri ya 16, Mohamood Noordin Thobani yagizwe umurinzi w’igihango ashimirwa ubutwari yagaragaje mu gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe batabwa mu mazi ya Victoria.

Kubera ko atari yashoboye kuza i Kigali gushimirwa, Mohamood yashimiwe na Amb Rutabana ndetse amushyikiriza ishimwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo n’abahoze mu gisirikare muri Uganda Oleru Huda, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikwiye guha isomo Abanya-Uganda n’Abanyafurika muri rusange ryo gukumira Jenoside mu buryo bwose.

Ati: “Kwibuka bikwiye kutwibutsa ko dufite umukoro wo kwimakaza ubumwe n’amahoro. Kwibuka ihohoterwa ryaba irikorerwa mu gihugu cyacu cyangwa mu bindi bihugu bituma twese dutekereza ku gihe turimo no ku hazaza. Aha tuhigira ko tudakwiye kongera gusubira mu makosa cyangwa ibyaha twakoze mu gihe cyashije, bityo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”

Mu gihugu cya Uganda hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 eshatu.

Ni inzibutso zubatswe hafi y’ikiyaga cya Victoria zirimo urwa Kasensero rushyinguyemo inzirakarengane 2 875 mu Karere ka Rakai, urwa Lambu mu Karere ka Masaka rushyinguyemo abagera ku 3 337, n’urwa Ggolo, mu Karere ka Mpigi 4 771.

Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyinguye muri Uganda yose hamwe ni 10 983.

Hatanzwe ubuhamya bw’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanaririmbwe indirimo zijyanye no kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *