Sun. Nov 24th, 2024

Imitima     irahagaze   kuri    bamwe,  mubatuye   Intara y’Amajyaruguru  , kubera     gutinya guterezwa  cyamunara  ,nyuma yo   kwishora   mu bucuruzi  bw’amafaranga    butemewe  buzwi nka  “Banki Lambert”  , aho basabwa    inyungu   z’umurengera  bakabura  ubwishyu.

Ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Burera, aho usanga bamwe mu bahatuye barateye  umugongo  ibigo by’imari ahubwo bakiringira abakora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bw’ibanga  bise ngo ni “Banki Lambert”.

Bamwe mu baturage  AMAKURU MEDIA yaganiriye nabo , ariko batashatse ko dutangaza amazina yabo , bagize bati “Iyo tumaze kubura ubwishyu twisanga mu bihombo, abandi bagakurwa mu mitungo yabo, bikaba bikomeje gukurura inzangano ndetse no gusenya imiryango “.

 

Dr Bihira Canisius impuguke mu bukungu, agira ati” Haba ku muturage , ku bigo by’imari ndetse no ku Gihugu muri rusange ubukungu burahungabana. Usanga umuturage afata ayo mafaranga akajya kuyanywera inzoga abandi ugasanga bayishyuriyemo abana amafaranga y’ishuri .  Ibyo rero  ni Amakosa kuko ntabwo byakunguka  vuba  ni nayo mpamvu hari ibigo by’imari bizwi nka Microfinance byagiye bihomba bigafunga imiryango. Ibyo bintu Leta ikwiye kubirwanya yivuye inyuma kuko bidindinza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice  we arasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare bigakumirwa ndetse bakirinda ibyo bikorwa kuko binyuranyije n’amategeko ikindi ngo bikomeje gukurura inzangano n’Amacakubiri.

Kugeza ubu mu ntara y’Amajyaruguru muri rusange , nta mubare uzwi w’abamaze kwamburwa ibyabo binyuze muri ubu bucuruzi buzwi nka  “Banki Lambert”, gusa Ubuyobozi bw’Intara bukavuga ko  atari ubwa mbere bumvise aya makuru , kuko  usanga nk’ubuyobozi bakunze kubimenyeshwa  n’inkiko zamaze kubifataho ibyemezo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *