Wed. Sep 25th, 2024

Muri Tanzania mu Ntara ya Kagera, umwarimu witwa Adrian Tinchwa w’imyaka 36 y’amavuko, wigisha ku ishuri ribanza rya Igurwa, yatawe muri yombi na Polisi, akurikiranyweho kwica umunyeshuri witwa Phares Buberwa, wigaga mu mwaka wa gatatu kuri iryo shuri ariko mu yisumbuye.

Komanda wa Polisi mu Ntara ya Kagera, Blasius Chatanda, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, ko uwo mwarimu usanzwe atuye ahitwa Kanoni- Karagwe, bivugwa ko yafashe uwo mwana w’umunyeshuri agatangira kumukubita ingumi mu gahanga ndetse akamukubitisha icyuma cya ‘ferabeto’ ku maguru no ku maboko amashinja ko yamwibye telefoni.

Yagize ati, “Icyo gikorwa cyabaye ku itariki 18 Nzeri 2024, saa mbili za mu gitondo, nyuma y’uko uwo ukurikiranyweho kwica uwo munyeshuri, yinjiye iwe saa cyenda z’ijoro, asanga ingufuri yo ku rugi rwe bayishe, yinjiyemo ahura na Buberwa ku muryango asohoka mu nzu ye, ahita yiruka ngo ahunge”.

Akomeza agira ati, “Uwo mwarimu yahise amwirukaho aramufata, atangira kumukubita aramukomeretsa bikomeye, arangije amushyira ababyeyi be, nabo bahita bamwihutana ku ivuriro ry’ahitwa Rwambaizi, kugira ngo afashwe n’abaganga, ariko birangira apfuye mu gihe yarimo avurwa”.

Polisi ya Kagera yemeza ko intandaro y’urwo rupfo rw’umunyeshuri, rwatewe n’umwarimu wafashe umwanzuro wo kwihanira kandi agatanga igihano cy’umurengera, cyatumye bigera aho ajyanwa kwa muganga ngo avurwe, bikarangira byanze.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera yasabye abaturage kureka ingeso yo kwihanira bakajya bakurikiza ibiteganywa n'itegeko

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera yasabye abaturage kureka ingeso yo kwihanira bakajya bakurikiza ibiteganywa n’itegeko

Yagize ati, “Polisi yo mu Ntara ya Kagera, irimo irakora iperereza, uwo mwarimu azagezwa imbere y’urukiko, iperereza nirirangira”.

Chatanda yaboneyeho umwanya wa kwibutsa abaturage kureka ingeso yo kwihanira, ahubwo bakajya bakurikiza inzira ziteganywa n’amategeko, igihe bafite abo bakeka babakoreye ibyaha.

Yagize ati, ”Polisi yo mu Ntara ya Kagera ntizahwema, gukurikirana uwo ari we wese uzica amategeko, kubera ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *