Wed. Mar 12th, 2025

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), beretse itangazamakuru abantu barindwi bari hagati y’imyaka 40-53 y’amavuko, bafatanywe ibikoresho byibwe ku miyoboro y’amashanyarazi.

Bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo fusibles 445 n’insinga zireshya na metero 295 z’uburebure, mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye aho bakorera ubucuruzi mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga  yavuze ko ari abiba n’ababatiza umurindi bose barimo n’ababigura bagamije kubicuruza bose bahagurukiwe.

Yagize ati: “Nk’uko twagiye dukomeza kubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, udakurikiranye n’ababibagurira, kandi ibi ni ibikorwa tuzakomeza gukora. Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo nyuma y’amakuru yari ahari ko hari ibikoresho by’amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye.”

Yakomeje ati: “Babiri muri bo bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatirwa ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo. Abantu nk’aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke ntabwo tuzabihanganira kuko aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane. Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, icyo twibutsa ni uko tugikomeza n’ubutaha n’abandi bakibirimo bazafatwa.”

Yatanze umuburo ko uzafatirwa mu iduka acuruza ibidafitiwe ubusobanuro bw’inkomoko wese azafatwa nk’uwiba cyangwa usenya ibikorwaremezo.

Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami riishinzwe abafatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu butumwa yatanze, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo bifatwa nk’ubugizi bwa nabi kuko bibuza iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Aba ni abagizi ba nabi, bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi batambamira gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose. Iyo dufite abantu nk’aba biba bimeze nko kuvomera mu rutete. Tugomba kuba benshi mu kubirwanya tukarusha imbaraga ababyonona, ntitwakwemera ko abantu bacye bahemukira benshi igihugu kigahora gisubiramo ibikorwa bimwe ntitubashe gutera imbere.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RICA, Joseph Mutabazi yashishikarije abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byakoresheje kwihutira kureba ko bubahiriza amabwiriza kuko ubugenzuzi bukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano bugikomeje umunsi ku munsi.

Yasabye n’abaguzi mu gihe bagiye ku iduka cyangwa mu isoko bakeneye bene ibyo bikoresho; gusaba inyemezabwishyu no gukurukirana bakagira amakuru bamenya ku byo bagiye kugura kuko biri mu burenganzira bwabo kumenya inkomoko y’aho byavuye.

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.

Ingingo ya 4 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umufatanyacyaha cyangwa icyitso ahanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167, ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

Ingingo ya 182 muri iryo tegeko ikomeza ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *