Sat. Apr 19th, 2025

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiye kwifatanya n’Abakiristu Gatolika b’i Burundi mu nzira y’umusaraba no kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu, by’umwihariko na we aheka umusaraba.

 

Ku wa 18 Mata 2025, Abakiristu Gatolika bizihije uwa Gatanu Mutagatifu, bazirikana ububabare bwa Yezu umucunguzi wabo, ndetse bakanaramya umusaraba yabambweho kugira ngo abacungure.

Ni imihango yakozwe ku Isi hose. By’umwihariko mu Burundi, Perezida Ndayishimiye wari waherekejwe n’umuryango we, yafashe umwanya wo guheka umusaraba ayobora abandi bajya kuwuramya.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Ndayishimiye “yitabiriye inzira y’umusaraba akifatanya na Yezu wababaye.”

Gusa iki gikorwa cyatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bamunenga bavuka ko yagombaga kuba ari “gukemura ibibazo byabarundi byibura ngo abashakire nibitoro none yibereye muguterura imisaraba yibiti bya gereveriya.”

Perezida Ndayishimiye yitabiriye inzira y’umusaraba ahetse umusaraba munini

Inzira y’umusaraba yayijyanyemo n’umuryango we

Perezida Ndayishimiye aramya umusaraba

Buri wese yafashe umwanya wo kuramya umusaraba wa Yezu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *