Depite Mukabalisa Germaine yatabarije abakobwa bakora mu tubari bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agaragaza impungenge zishingiye ku buhamya bw’umukobwa uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakanzwe amabere n’umugabo usanzwe yotsa inyama n’ibindi biribwa(Mucoma), bakoranaga mu kabari.
Ibi yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MINIFOTRA) yari yitabiriye ikiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026.
Yabajije Minisitiri wa MIFOTRA, Dr Nkulikiyinka Christine icyo Minisiteri ayoboye ikora mu guhangana n’iryo hohoterwa.
Yagize ati: “Nyakubahwa Minisitiri, imbuga nkoranyambaga tuzihuriyeho. Hari umukobwa uherutse kugaragaza ko yakoraga mu kabari i Nyamirambo, ati ‘ mucoma amfata ibere, nararize cyane uwo munsi mbura icyo gukora, nubwo navuye muri ako kazi,sinzabyigirwa, n’ubu kandi hari abakikarimo”.
Uwo Mudepite yakomeje avuga ko kuvuga ko abakobwa bakora mu tubari n’ahandi bahohoterwa ariko kugeza ikibazo mu nzego zibishinzwe bikaba ingorabahizi.
Ati: “Niba uri muri ako kazi umukoresha akagukubita ku kibuno, aho uwo mukobwa agende akigeze kuri RIB?
Depite Mukabalisa yakomeje agira ati: “Hari abantu benshi bakiri muri ako kazi.
Yabajije Minisitiri wa MINIFOTRA icyo Minisiteri iteganya mu gushyiraho uburyo bwatuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa mu kazi rigaragazwa hakiri kare, rigakurikiranwa mu buryo bwihuse.
Ati:”Ririya hohoterwa rishingiye ku gitsina muri za Heteli, ahacururizwa ikawa, za resitora no mu tubari tw’aho dutuye, bariya bana b’abanyantege nke bakeneye kurindwa.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Nkurikiyinka Christine yavuze ko iki kibazo cy’abagore n’abakobwa mu tubari na Resitora n’ahandi bahoterwa kizwi kandi barimo kukiganiraho na Minisiteri y’ubutabera ngo gikemuke.
Yavuze ko kanakenewe ubukangurambaga bwo kumvisha abagabo bahohotera ab’igitsana gore ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati: “Nari ndimo kuganira na Minisitiri w’Ubutabera mubwira ko tugomba guhana abagabo. Turacyabiganiraho ikibazo kirahari.
Uwo mugabo cyangwa umukoresha ukoze kuri uwo mukobwa ashabora ku mwumvisha ko n’ibyo ngibyo atemerewe kubikora. Birasaba ubukangurambaga akamenya ko atemerewe kubikora. Uwo mugabo ashobora kuvuga ngo ko ngukozeho ngutwaye iki?
Yakomeje avuga ko binagoye kujyana ikirego mu nzego zibishinzwe mu gihe uwo mukobwa cyangwa umugore wahohoterwa ataba afite ibimenyetso bifatika.
Ati: “Niba wa mwana w’umukobwa yaje muri ako kazi si ibyo kumukorakora biba byamuzanye.”
Yanasabye ko abarezi ko banabisobanurira abana bakiri bato mu gihe bari ku mashuri mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo kandi ‘abakobwa bahura n’icyo kibazo kwihatira kubimenyesha inzego zibishinzwe zikabarenganura.
Imibare y’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda yashyizweho ahagaragara muri Mutarama 2025, yerekanye ko mu 2023/2024 inkiko z’u Rwanda zasomye imanza zirebana n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 4,969 zaregwagamo abantu 5.277 barimo abagore 221 n’abagabo 5.056.
Muri izo manza Ubushinjacyaha bwatsinzemo 3.837, butsindwa imanza 1,132. Uwo mwaka wasize ikigero cyo gutsinda izo manza kiri kuri 77.2%.
.



