Perezida Paul Kagame yashimishijwe n’intambwe Arsenal FC ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda yateye yo kugera muri ½ cya UEFA Champions League, ayifuriza kuzakomeza no mu cyiciro gikurikira.
Iyi kipe yabigezeho mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, nyuma yo kunganya na Sporting CP 0-0 mu mukino wa ¼ wo kwishyura, ikayikuramo ku giteranyo cy’igitego 1-0.
Uyu mukino ukirangira Perezida Kagame yanyujije ubutumwa kuri X, avuga ko azakomeza kuyishyigikira no mu kindi cyiciro.
Ati: “Mwakoze neza mufatanyabikorwa wa Visit Rwanda ku bwo kubona itike ya ½ mu mikino ya UEFA. Tuzakomeza kubashyigikira no mu cyiciro gikurikira.”
Amakipe y’umupira w’amaguru afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu byerekeye kwamamaza ubukerarugendo yose yabonye itike yo gukina imikino ya ½ cya UEFA Champions League ayo ni Arsenal, PSG na Atletico Madrid.
Hari kandi na Bayern Munich ifatanya n’u Rwanda mu byerekeye iterambere ry’umupira w’amaguru.
Muri ½, Arsenal FC izahura na Atletico Madrid yakuyemo FC Barcelone naho Paris Saint Germain izakina na Bayern Munich yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

