Tue. May 12th, 2026

Umuhango wo kurahira kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi, Perezida Yoweli Kaguta Museveni yaje atari kumwe n’umugore we Janet Kataha Museveni.

Umushumba mukuru wa Anglikani muri Uganda, afashe umwanya wo gusenga, yagize ati “Mana turagushumira ko ukiza Mama Jeannette Museveni urwaye, ndetse ugakomeza kwita ku muryango we, ukabashoboza.”

Museveni, yambaye ishati yera, n’ipantaro y’umukara ku nkweto z’umukara, ndetse n’ingofero ya kaki mu mutwe, mu muhango wari wiganjemo umuhondo, ibara rya Uganda.

Akarasisi kamaze iminota nka cumi n’itanu, kakurikiwe no kururutsa ibendera rya Uganda, nk’ikimenyetso ko manda ya gatandatu ya NRM yari irangiye.

Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa yatowe muri Mutarama uyu mwaka ku majwi 71.6%. Mu irahira rye yari agaragiwe n’umuryango we.

By’umwihariko, Gen. Muhozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru n’Umujyanama Mukuru mu bya Gisirikare yari amuri iruhande mu gihe cy’imyiyereko ya gisirikare.

Kaguta Museveni azayobora Uganda kugera mu mwaka wa 2031, manda y’imyaka itanu.

 

Muri uyu muhango, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *