Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 82,24%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%
Ni ibizamini byakozwe guhera ku wa 7-9 Nyakanga 2026, bikorwa n’abakandida 277,579 mu 2,77, 593 bari biyandikishije, baturutse mu bigo 3895 byo hirya no hino mu gihugu.
Mu banyeshuri bakoze ibizamini abakobwa bari 55.56% mu gihe abahungu bari 44.35%.
Muri rusange abanyeshuri batsinze ibyo bizamini bisoza amashuri abanza ni 82.21% nibo batsinze ugereranyije na na 74.6% bari batsinze mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Mu batsinze uyu mwaka w’amashuri abagera kuri 87.1% ni abakobwa mu gihe abahungu batsindiye ku kigero cya 89.59%.
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), Dr. Bernard Bahati. Avuga ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bakoze neza ugereranyije n’ushize.
Ati “Mu mwaka ushize ugereranyije n’uyu mwaka, abanyeshuri bagiye bagabanuka mu cyiciro cy’abafite amanota hasi ya 50%, ni ukuvuga ngo umwaka ushize abana bari bafite hagati y’amanota 30-40, twari dufite ibihumbi 10 birenga, ariko wajya muri uyu mwaka ukabona ko abana bari bafite muri ayo manota bageze mu bihumbi 4. Ni ukuvuga ngo baragabanutse, uwo mubare wariyongereye ujya hejuru.”
Yungamo ati “Wafata ku bari bafite hagati ya 40-50, bari ibihumbi 41 birenga, ariko muri uyu mwaka baragabanutse cyane bagera ku bihumbi 27. Ariko noneho bagabanuka bajya muri kiriya cyiciro cy’abanyeshuri baba batsinze kuko urebye guhera ku banyeshuri bafite hagati ya 50-60 ndetse kugeza hagati ya 90-100, uwo mubare wagiye wiyongera. Ba bandi bavuye mu cyiciro cy’abafite hasi ya 50%, bagiye mu cyiciro hejuru ya 50%.”
Umwaka w’amashuri ushize abanyeshuri bari bafite amanota ari hagati ya 30-80, bari 30,570, mu gihe uyu mwaka bageze ku 50,000.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, avuga ko kuba umubare w’abanyeshuri wariyongereye byatumye no gutsinda kwabo kwiyongera.
Yagize ati “Iyo abanyeshuri ari benshi, gutsinda kwabo kukaba kwiyongereye, byumvikane ko bigira uruhare mu kugena amashuri boherezwamo. Imyanya ihari ntabwo ihinduka iguma ari ya yindi, ariko abanyeshuri bakaba biyongereye ndetse bakaba banatsinze neza.”
Abanyeshuri bakora amasomo atanu arimo Ikinyarwanda, Iyobakamana n’Ubumenyamuntu, Imibare, Icyongereza hamwe na Siyanse.
Uko Uturere twatsindishije muri uyu mwaka ntabwo byakozwe hagendewe ku bizamini bya Leta gusa nkuko byari bisanzwe bikorwa kuko hagendewe ku buryo abana bagiye bitwara mu yandi masuzuma yagiye akorwa guhara mu mwaka wa Kane kugera mu mu wa Gatandatu, Uturere tw’Umujyi wa Kigali twiharira imyanya ya mbere, aho aka Kicukiro ari ko ka mbere gakurikirwa n’aka Gasabo, Nyarugenge, Kayonza, Rwamagana, Kirehe, Kamonyi, Ngoma na Ngororero, naho Gakenke na Burera basoreza abandi.
Naho mu Turere twahize utundi mu bizamini bya Leta gusa, aka Kayonza gakurikirwa na Kirehe, Rusizi na Rutsiro kahize naho Gakenke na Nyarugenge biza ku myanya y’inyuma

