Fri. Sep 20th, 2024

Umunyamakuru w’Umuseke yaganirije abamotari batandukanye bamubwira ko hari bamwe mu bagenzi batwara ariko ugasanga aho kugira ngo barebe imbere bahugira kuri telefoni zabo baganira n’abandi, ibyo bita chatting. Ngo iyo hari igikanze umumotari, umugenzi niwe ubigiriramo impanuka ikomeye kuko aba arangaye.

Abamotari bavuga ko gutwara umugenzi uhugiye kuri chat byongera ubukana bw’impanuka( Photo@ShabanMasengesho)

Venuste Habinshuti ukorera akazi ko gutwara moto mu karere ka Kicukiro avuga ko iyo umuntu atwaye moto akenshi aba atazi ibyo uwo atwaye ahugiyemo.

Ngo iyo rero hagize ikintu gitungura umumotari( urugero nk’imodoka imwinjiranye, injangwe cyangwa imbwa…) agafunga feri hari ubwo umugenzi ahanuka kuko biba bimutunguye.

Habinshuti ati: “ Abo rwose ni benshi ariko njye nasanze abenshi ari abakobwa. Iyo hagize igikanga umumotari agafunga feri hari ubwo  wa mukobwa cyangwa umusore arahanuka akikubita hasi akaba yarahapfira. Ikibabaje ni uko iyo bibaye abenshi bihutira gutabara telefoni zabo aho kureba ubuzima bwabo.”

Gasore utwara moto mu murenge wa Gahanga mu kagari ka Karembure we avuga ko umugenzi mwiza ari ugenda aganira n’umumotari cyangwa nta bindi ahugiyeho.

Yemeza ko iyo umugenzi ari maso akaganira n’umumotari bituma umumotari adasinzira(ngo kuko hari abatwara bananiwe) bityo bombi bakaba bagera iyo bajya amahoro.

Ngo hari n’umugenzi ukebura umumotari akamwereka icyago cyari kigiye kubateza impanuka bikaba byatuma impanuka bayirinda cyangwa yaba ntibe ikomeye.

Umukobwa ati: ‘ Ntabwo wagenda uganiriza umuntu utazi…!’

Viviane avuga ko imwe mu mpamvu ituma we na bamwe muri bagenzi be bagenda basoma kandi basubiza ubutumwa kuri telefoni zabo ariko ‘ubusanzwe nta muntu uganiriza uwo atazi.’

Ngo iyo umuntu yuriye moto agasanga uwo mumotari ntaho amuzi, nta mpamvu yo kumuganiriza.

Avuga ko mu rwego rwo kwirinda irungu hari bamwe mu bakobwa bahitamo kugenda basoma kandi basubiza ubutumwa kuri telefoni zabo.

Ati: “ Njye mbona ko muri rusange baba bahuze kugira ngo baganire{icyo yise communication],  ikindi kandi ntabwo wagenda uganiriza umumotari kandi mutaziranye.”

Avuga kandi ko hari aba bashaka gukomeza kumenya amakuru agezweho( icyo yise kuba updated).

 

Polisi hari inama iha abatega moto cyane cyane abakobwa n’abagore…

 Commissioner of Police Rafiki Mujiji yibutsa abatega moto bakajya kuri chat cyangwa bakagenda batambaye neza casque( hermet) ko ibyo baba bahugiyemo nta gaciro bifite kuruta ubuzima bwabo.

CP Mujiji yabwiye Umuseke ko bibabaje kubona umugore cyangwa umukobwa uvuye gutunganyije umusatsi agenda afatiye hejuru casque( helmet) yanga ko iwica ugatakaza uko bawutunganyije.

Kuri we ngo nta mugore cyangwa umukobwa wagombye kumva ko umusatsi urusha agaciro ubwonko buri mu mutwe.

Ati: “ Ubutumwa mbaha ni ukumva ko nta kirusha akamaro ubuzima bwabo. Iyo umuntu yikubise hafi burya icyo ahabanza ni umutwe. Sinzi niba ibyo bintu abantu bari babizi. Bumve ko umusatsi umuntu ashobora kongera kuwusokoresha cyangwa se wanapfuka ukazongera ukamera ariko iyo ubwonko bumenetse sinzi niba hari uwabusana akabusubiza mu mutwe.”

Ku byerekeye abagenda basoma kandi basubiza ubutumwa kuri telefoni zabo, CP Rafiki Mujiji ababaza ikintu kiba kihutirwa k’uburyo bataba baretse bakaza gusubira kuri telefoni zabo bageze iyo bajya.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko aho kugira ngo umuntu agende kuri moto asubiza ubutumwa( niyo bwaba bwihutirwa) yagombye kwirinda gukererwa ngo usange asubiza ubutumwa huti huti!

CP Mujiji avuga ko gutegura ibintu kare, ukabikora kare umuntu ntafate moto huti huti kuko yakererewe ndetse ngo agende asubiza ubutumwa bw’abo bafitanye gahunda yakerereje, byaba ari byo byiza kurushaho.

CP Mujiji asaba abagenda barangariye mu bindi bari kuri telefoni ko ubuzima bwabo buruta ikindi icyo aricyo cyose(Photo@ImvahoNshya)

Mu kiganiro Polisi iherutse guha itangazamakuru mu rwego rwo kumenyesha uko umutekano wagenze muri 2019, ishami ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda ryavuze ko abenshi bagize impanuka ari abanyamaguru, abanyonzi n’abamotari.

Ibi byiciro ngo nibyo byibasirwa cyane n’impanuka zo mu muhanda.

 Jean Pierre NIZEYIMANA

 UMUSEKE.RW 

By admin

3 thoughts on “Abamotari binubira ‘abo batwara bari kuri chat’”
  1. Murakoze.
    1. Reka duseke gato; mwaretse tukazajya tugenda dufashe abamotari mu nda nka kera taxi-moto zicyaduka. Bibe itegeko, ibe ariyo ceinture/belt. Nta mugenzi wakongera kugwa wenyine…..
    2. Ibyo kugenda umuntu akoresha phone ari kuri moto, ubicikaho aruko umunsi 1 phone iguye hasi (urugero mukimara guhaguruka muri feux rouges imodoka zibakurikiye ziri muri vitesi ya mbere)….
    3. Kuganira n’umumotari hari ubwo bigira ingaruka, ugasanga yibagiwe ko icyakuzanye ari serivisi (umukiliya ni umwami). Uziko hari ubwo umuganiriza akakumenyera, akagusaba hakaziraho kugusaba ibidashoboka? (urugero kuviraho ahamufitiye inyungu, kugenda akuvugisha agukozaho intoki, kuguha indi moto urugendo rutararangira, kwirukanka bikabije, guca sens unique, etc…). Ibi bituma iyo nuriye moto ngenda nitonze nka Schwarzenegger muri Commando cyangwa Stallone muri Rambo II.
    4. Jye iyo nteze moto nubwo baba bampetse nanjye ninkaho ngenda nyitwaye, kuko iyo ukoze ibidakorwa, nko kwiruka bikabije, mbikubwira mu ijwi ryumvikana ko ntifuza kwihuta cyane.

    1. Ejobundi namufashe munda niba arukuberabko narumugabo ambwirako muvanaho intoki kandi nari nifitiye ubwoba rwose cyane cyane iyo bari kugenda banyura hagati yimodoka ziri muri ambuteyaje.Nagize nubwoba bwo kumubwira ngo age mu murongo wimodoka agende kimwe nabandi.Nta mumotari uzongera kuntwara.

  2. @Umuseke.rw mumvugiye ibintu pe! Iki kibazo kirahangayikishije nyamara nubwo bamwe babifata nkaho cyoroshye. Ndumva Police yatangira ubukangurambaga bujyanye no kubuza abagenzi kujya kuri chat bari kuri moto. Ariko uzi kubona umuntu mukuruuu afata selfie bamuhetse kuri moto!! Cg bakamurenza aho yari agiye ahugiye kuri chat?
    Naho kuganira na Motari ntacyo bitwaye kuko ari wowe uha icyerekezo ikiganiro. Amagara araseseka ntayorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *