Fri. Sep 20th, 2024

Abarwayi barembye, cyangwa abagore bari ku nda kubageza kwa muganga byari ingorabahizi, ku wa kabiri tariki 7 Mutarama 2020, bahawe imbangukiragutabara.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rubaya, Nsengiyumva Charles asuzuma koko niba imodoka bahawe ari nzima

Ni abaturage bo mu Murenge wa Rubaya, hari hashize ibyumweru bibiri batabaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase wabasuye ko bakeneye imbangukiragutabara ibafasha.

Tariki 28 Ukuboza 2019, nibwo Prof Shyaka yasuye bariya baturage, none nyuma y’igihe gito abasohoreje ubutumwa ku kifuzo bamugejejeho.

Abaturage bo Murenge wa Rubaya bamaze iminsi batabaza, basaba ko Ikigo Nderabuzima cyabo kigira imbangukiragutabara.

Imbogamizi nini bayigiraga igihe bibaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Byumba, aho bisaba kugenda Km 42 uvuye i Rubaya.

Ubusanzwe imbangukiragutabara bahoranye irashaje ndetse yakoze impanuka, yahoraga yagiye gukoreshwa mu igaraji aho gutwara indembe.

Uretse muri uriya Murenge wa Rubaya, imbangukiragutabara yaho inafitiye akamaro imirenge byegeranye.

Iyi yatanzwe izafasha Ibigo Nderabuzima byo mu Mirenge itanu, Rubaya, Cyumba, Kaniga, Manyagiro, na Mukarange, yose isangiye ikibazo cyo kutagira imbangukiragutabara.

Muri iyi Mirenge abahatuye begereye Uganda kuruta uko bajya kwivuriza yo, ni na yo mpamvu Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gukemura ikibazo bari bafite.

Niyomukiza Alphonsine utuye mu Mudugudu wa Rusambya, Akagari ka Gihanga mu Murenge wa Rubaya, avuga ko bari bafite impungenge kubera ko imodoka yari isanzwe ijyana ababyeyi ku Bitaro bya Byumba yapfuye, kandi abenshi bakunze gufatwa n’inda mu masaha akuze y’ijoro.

Imbangukiragutabara bahawe ifite oxygene mo imbere, yari ikenewe cyane kuko iyo bahoranye ihora mu igaraji ndetse yaje gukora impanuka

Agira ati: “Twari dufite ikibazo k’imbangukiragutabara, cyane cyane ababyeyi bakunze kujya ku Bitaro bya Byumba, ugasanga kugerayo n’amaguru bitadushobokera, turashima abayobozi bumvise gutakamba kwacu, ikibazo kirakemutse.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba, Dr. Ntihabose Corneille na we ashimangira impungenge abaturage bari bafite akemeza ko zifite ishingiro.

Ati: “Impungenge zari zihari, Rubaya ni Ikigo Nderabuzima kiri muri Km 42 ujya ku bitaro bya Byumba, kandi giha serivisi abantu benshi, bari bakeneye ‘ambulance’.”

Gicumbi ni ko Karere gafite Ibigo Nderabuzima byinshi 23, kongeraho bibiri byo mu Nkambi ya Gihembe, n’icyo kuri Gereza ya Miyove, ndetse n’icyamaze kuzura mu Murenge wa Nyamiyaga, bikaba 26.

Abavurirwa muri birya Bigo Nderabuzima, biyongeraho abo mu Turere twa Rulindo na Burera hegeranye na Gicumbi, bose bibaye ngombwa bakivuriza ku Bitaro bya Byumba.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba avuga ko ugereranyije n’umubare w’abaturage bakenera serivisi z’imbangukiragutabara, iriya yaje ikenewe.

Agira ati: “Ibigo Nderabuzima bigera kuri 30 biba bikeneye ‘ambulance’, kuko mu baturage bagera ku bihumbi 44o iba ikenewe. Mu kerekezo ni uko ‘ambulance’ imwe izajya ikora ku bigo Nderabuzima bibiri, cyangwa bitatu, kuko ku Bigo Nderabuzima bitanu, biba bigoranye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko ikibazo cyari gihangayikishije benshi mu Karere, gusa kuba baragishyikirije ubuyobozi bw’ingabo  (RDF) kandi bufitanye igihango n’abatuye Rubaya, ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akakimenya, ngo ni ibyo kwishimirwa ko cyakemutse.

Ati: “Abatutrage bayisabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ingabo (RDF), bayibahaye, kandi ifite ubushobozi budasanzwe, kuko ifite na Oxygene mo imbere. Ni iy’iterambere rigezweho, mu rwego rwo kubaha agaciro kuko bafitanye igihango.”

Yavuz eko abaturage baturiye umupaka, “tubashyira mu b’imbere”, kugira ngo abafite umutima wo “kurehareha bashakira serivisi muri Uganda”, babone ko igihugu kibafite ku mutima.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Byumba, Dr. Corneille Ntihabose avuga ko ubundi imbangukiragutabara yakwiye gukoreshwa ku bigo nderabuzima bibiri cyangwa bitatu
Mayor Ndayambaje Felix abwira abaturage ko ikibazo bari bafite cyakemutse

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

2 thoughts on “Gicumbi: Ntibazongera kugenza amaguru Km 42 batwaye umugore uri ku nda”
  1. Ibigonderabuzima bitanu bibony’imbangukiragutara imwe nyuma y’imyaka 25 ingabo zibahoza ku mutima? Ubwo zabakorerag’iki muri uko kubatekerezaho? Niba abari ku mupaka bakorew’ibi mu buryo bwihutirwa ngo batazahirahira bambuka, abadaturiy’umupaka bihagaze bite? Bury’iminsi niyo munyakuri wenyine kabisa. Time will tell or time always tells. Viziyo venti venti oyeeeeeee

  2. Yewega Rutura? Wowe abaturage barakwibwirira ko iyo bari bafite yari ishaje kandi yakoze n’impanuka kuburyo ihora mu igaraje. Nonese ikintu kitariho cyakora impanuka. Muge mubanza musome neza mbere yo kugaragaza ubunegativisme bwanyu.Ntabwo rero iyi ariyo yambere ngo uhere aho uvuga ko bayibonye nyuma y’imyaka 25. Ibaze nawe. Ntabwo uzi aho urwanda rugeze. Ariko ubwo uribaza gufata téléphone ugahamagara ngo umurwayi yaturembanye mwohereze imbangukiragutabara. Mubihugu wabisangamo kuri iyi si yarurema birabarirwa ku mutwe y’intoki. UZAGAYE IBINDI!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *