Abagenzi bakoresha umuhanda Ngoma-Bugesera babangamiwe n’ikiraro kiri mu gishanga cya Kanyonyomba mu Murenge wa Gashora, cyarangiritse cyane ku buryo imodoka iheramo bakayisunika, izitwara abagenzi zo iyo zihageze bisaba ko bavamo bakongera kujya mu modoka imaze kwambuka.
Abaturage basaba ko ikiraro cyubakwa vuba kuko umuhanda wabo ukoreshwa cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bugiye kwihutira kubaka ikiraro nibura imirimo ikazatangira mu kwezi kwa Gashyantare 2020.
Ubusanzwe ikiraro cyari cyubakishijwe imbaho hejuru mu mpande hariho ibyuma, imbaho zamaze gusaza cyane ku buryo hari n’izavunaguritse, izindi zamaze kweguka, iyo ikinyabiziga giciyeho imbaho zirabomborekana ndetse mu ruhande rwacyo hari aho zavuyeho hasigaramo icyobo.
Aho mu cyobo moto ziheramo n’imodoka nto ngo birazigora kuhanyura.
Izitwara abagenzi zo nk’uko abaturage babivuga ngo bavamo ikambuka hanyuma bakayisanga hakurya bagasubiramo urugendo rugakomeza.
Ntigurirwa Joseph utuye i Rukumberi muri Ngoma akunda guca ku kiraro ajyanye ibitoki i Nyamata ku igare.
Ati “Mvuye i Nyamata nabyutse saa kenda z’ijoro, iyo tugeze hano kuri iki kiraro kubera ko cyasenyutse biragorana kuhaca dupakiye ibitoki uba ufite ubwoba bwo kuba wanarohama mu mazi.”
Munyaneza Theogene we atwara imodoka ati “Bimeze nabi cyane ku buryo imodoka iyo ipakiye iranyuraho kigatigita ukumva ugiye kugwamo, ikindi uruhande rumwe rwarapfumutse ipine irahagera igashaka kugwamo hasi mu kiraro.”
Abaturage bavuga ko nta mpanuka ikomeye irahabera ariko bikaba bigorana kuhaca mu gihe ibinyabiziga bihahuriye ari bibiri, ikifuzo kikaba gusaba ubuyobozi kuhasana vuba.
Ntigurirwa Joseph ati “Ubushize naramanutse (ku igare) imodoka tuhahuriye ishaka guca ahazima kandi ariho mu mukono wange, yari ingonze habuze gato, turasaba ko bagikora vuba.”
Munyaneza Theogene ati “Nta mpanuka ndahabona ariko tuhagenda nabi, tuba dufite impungenge, turasaba ko hakorwa.”
Umwari Angelique ni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko bamaze gutangira gushaka uko bagisana mu buryo bwihutirwa.
Ati “Kigomba gusanwa ku buryo bwihuse kuko ni ikiraro gihuza Akarere n’akandi, itsinda rya RTDA dufatanya na ba Engineer b’Akarere, ngira ngo niba bataje uyu munsi kuhareba yenda bazaza muri iyi minsi barebe ibikenewe byihuta, ahasigaye abantu barebe uko cyahita gisanwa byihuta.”
Avuga ko bitewe n’ingengo y’imari nini, cyasanwa mu buryo bwihuse nyuma bagasigara bashaka uko cyubakwa mu buryo burambye.
Gusana ngo bitinze ntabwo byarenza ukwezi kwa Gashyantare.
Iki kiraro kiramutse gikozwe byafasha abaturage ba Ngoma na Bugesera gukomeza ubuhahirane bwiganjemo cyane ibitoki biva i Ngoma bijya mu Bugesera ndetse n’abagenzi bava mu Karere kamwe bajya mu kandi.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW
Yeweweeee 2020
Turabihanganishije. Kuva nta bazungu bo muri World Bank cyangwa IMF bagera muri kariya gace ntabwo cyenda kubakwa vuba.
Mbona ari ukurangara gusubizaho izo mbaho ntibikeneye ibya Murenge,ubushake no kubitekereza.
Iki kiraro gishobora kuba cyarubatswe muri za 1975. Naho cyarihanganye.