Thu. Sep 19th, 2024

Mupenda Ramadan uzwi ku izina rya Bad Rama ufite kompanyi ya The Mane isanzwe ifasha abahanzi, yatangaje byinshi mu mikoranire ye na Safi uherutse kwivana muri iyi Label, avuga ko yashatse kuvamo kera ariko inshuti yabo bombi nyakwigendera Dennis Nsanzamahoro akajya akomakoma akabunga.

Bad Rama na Safi ubwo bagiranaga amasezerano

Bad Rama yabivuze ejo ku cyumweru mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, agaruka ku bimaze iminsi bivugwa muri iyi Label ye imaze kuvamo abahanzi babiri barimo na Safi wahoze muri Urban Boys.

Yavuze ko ubwo The Mane yagiranaga amasezerano y’imikoranire na Urban Boys byababaje Safi wavugaga ko atifuza kuzongera kugira icyo ahuriramo na Nizzo na Humble G bahoranye mu itsinda rya Urban Boys.

Ngo icyo gihe Safi yahise aboroka Bad Rama ku mbuga nkoranyambaga no kuri Telephone.

Bad Rama avuga ko yaje kumenya amakuru y’ibyatangazwaga na Safi ko ari gukubita agatoki ku kandi ko avuye muri iriya Label.

Uyu mushoramari wa The Mane avuga ko yahamagaye Safi akamubwira ko ntacyo yavugana n’umuntu ugira aho ahurira na Urban Boys ari nabwo yabonye ko “burya Safi na Urban Boys bafitanye ikibazo k’ingutu.”

Avuga ko nyakwigendera Dennis Nsanzamahoro ari we wabunze bigatuma Safi yisubiraho agakomeza gukorana na The Mane.

Ati “Dennis yari  papa wacu ni we watwungaga mu bibazo byose twagiranaga ahubwo navuga ko gupfa kwe ari yo ntandaro yo kurangira kwa safi.”

Safi Madiba na Jay Polly bavuye muri The Mane badasezeye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari bafitanye amasezeranp, Bad Rama akavuga ko nibiba ngombwa azabajyana mu butabera.

Nicholas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Bad Rama yavuze uko Safi yashatse kuva muri The Mane kuva kera”
  1. Abahanzi ariko bavugako mbere yo kuva muri label mu manama mwakoraga bahoraga bazana ikibazo ku meza.Ibisobanuro Jay yatanze birumvikana neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *