Sun. Nov 24th, 2024

Ikigo k’imari iciciritse DUTERIMBERE IMF kiri mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana mu Mudugudu wa Ruhango kibwe mu ijoro ryakeye, amakuru avuga ko bakibyemo akabakaba miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 10.910. 650) basigamo inoto ebyiri za Frw 500.

Iyi niyo DUTERIMBERE IMF ya Ruhango yibwe

Amakuru y’ubu bujura ngo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 ubwo umukozi yari aje ku kazi agasanga isanduku ibikwamo amafaranga nta kintu kiyirimo.

Ngo yasanze urukuta rw’inzu yegereye ahabikwa amafaranga barupfumuye bituma bagera ku isanduku abikwamo barayitobora.

Icyumba kegereye aho amafaranga abitse cyari giherutse gukodeshwa n’umukobwa, ‘birakekwa’ ko ari we waba wagize uruhare mu kwibwa kwa kiriya kigo k’imari iciriritse.

Hakekwa undi mufundi waherukaga gusana urukuta rugabanya aho isanduku y’amafaranga yabikwaga n’icyumba uriya mukobwa yakodeshaga.

Undi ukekwa ni uwarindaga ikigo k’imari iciriritse witwa Janvier Muhawenimana.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko uretse uriya mukobwa, abandi babiri bafashwe bakaba bafungiye kuri RIB mu Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana avuga ko amakuru yo kwibwa kwa DUTERIMBERE IMF Ruhango ari ukuri, ariko ko nta makuru menshi yabitangazaho kuko biri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Ati: “Nibyo koko byabaye twabimenye mu gitondo kuri uyu wa Mbere ariko nta makuru menshi nabikubwiraho ahubwo byaba byiza ubajije Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuko ni bo bafite dosiye.”

Umuseke uracyagerageza kuvugana n’Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza kugira ngo agire icyo abivugaho.

Umukobwa ukekwaho kuba mu bibye ariya mafaranga ntarafatwa, ntawari uzi umwirondoro we, ngo habe hari icyangombwa abantu baheraho bamurangisha kugira ngo afatwe.

CIP Syvestre Twajamahoro avugira Police mu Ntara y’Amapjyepfo, avuga ko ku ikubitiro bafashe uwari ushinzwe umutekano kuri iriya DUTERIMBERE IMF ariko ngo hari abandi bagishakishwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Ruhango: Bibye DUTERIMBERE IMF ‘amafaranga menshi’”
  1. umuhungu wayafashe yageze muri KISORO aciye muri KIVUYE ya GICUMBI……ubu arimo yitegura kujya MOZAMBIQUE…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *