Sun. Nov 24th, 2024

Ku wa mbere w’iki cyumweru, umugabo witwa Munyaneza wo mu Murenge wa Manyagiro yasanzwe mu nzu yapfuye, afite igikomere mu mutwe hakekwa ko yishwe, umugore we yatawe muri yombi avuye gusarira ibishyimbo akekwaho kuba ari we wamwishe.

Amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo witwa Munyaneza Regis yamenyekanye tariki 20 Mutarama 2020 ahagana saa 13h00.

Ni uwo mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Manyagiro, ni umugabo w’imyaka 24 wabanaga n’umugore we witwa Niyomugeni Hilaria w’imyaka 23 y’amavuko.

Uyu mugore avugo ko yararanye n’umugabo we, bukeye saa kumi n’ebyiri mu gitondo (6h00 a.m) amusiga aryamye ajya gusarura ibishyimbo, atashye saa 12h00 asanga umugabo we yapfuye.

Avuga ko yasanze “bamutemye mu mutwe”.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko amakuru y’urupfu rwa Munyaneza bayakiriye ejo (ku wa mbere tariki 20 Mutarama), hakaba hagishakishwa abamwishe.

Yabwiye Umuseke ko uriya mugore wa nyakwigendera witwa Niyomugeni Hilaria afungiye kuri RIB, station ya Cyuve.

Marie Michelle Umuhoza asaba abaturage kwirinda ibyaha, bakabirinda n’abandi, kandi aho bigaragaraye bagatanga amakuru ku gihe ababigizemo uruhare bagahanwa.

Umurambo wa Munyaneza wajyanywe ku Bitaro bya Byumba.

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Gicumbi: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we”
  1. Ko numva se ngo DNA testing yageze iwacu, uwo mugore bamufunze nyma yo kubona ko ariwe wamutemye? Igifungo gishingiye kuki? munsobanurire ababyumva.

  2. Uwo mugore yafungiwe iki? niba bashaka kumukoraho anketi bashobora kuyikora batamufunze yibereye iwe mu rugo. Ntabwo kumubaza ibibazo bijyanye n’iperereza bisaba ko abibazwa afunze. Agize kuba afite agahinda k’umugabo we wishwe none agire n’ako gufungwa nta cyaha kigaragara ashinjwa?

    Inzego zishinzwe ubugenzacyaha zikwiye kujya zisuzuma neza ibintu nka biriya bishobora gutera umuntu ibikomere byo ku mutima mu gihe bigaragaye ko uwakekwagaho icyaha atari we wagikoze ahubwo yagikorewe. Ubushishozi buhagije burakwiye kuri “cases” zimwe na zimwe zibera muri kino gihugu.

  3. yewe uwo mugore yagakwiye gukorerwa an
    kete adafunzwe ubwose aragira agahinda ku mugabo we agire igifungo ubwo murumva aribyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *