Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko ya Uganda isabye  Guverinoma gutangaza ko abaturage  bakwirinda kuza mu Rwanda kuko ngo baraswa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta avuga ko ahubwo Leta ya Uganda yagombye kubasaba kujya baza mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta asaba abaturage ba Uganda kujya mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko (Photo:Flickr@Minaffet)

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21, Mutarama, 2020 Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Madamu Rebecca Kadaga yasabye  Guverinoma guha umuburo abaturage wo kutajya mu Rwanda kuko ngo iyo baje baraswa.

Yabivuze mu Nteko rusange yahuje Abadepite, avuga ko ubuzima bw’abaturage ba Uganda baza mu Rwanda buba buri mu kaga.

Kadaga yabivuze nyuma y’uko hari abandi badepite barimo uwo mu gace ka Rukungiri witwa Roland Mugume wari wazamuye kiriya kibazo.

Undi mudepite uhagarariye agace ka Kira witwa Ibrahim Semujju Nganda nawe yavuze ko hari abaturage ba Uganda baraswa n’inzego z’umutekano mu Rwanda, asaba ko Leta yababuza kuza mu Rwanda.

Semujju yasabye uwari uhagarariye Guverinoma mu Nteko witwa RuthNankabirwa  kujya kuyigira inama yo gusohora itangazo ribuza abaturage kujya mu Rwanda.

Urugero Uganda itanga rw’umuturage wayo uherutse kurasirwa mu Rwanda ni Teojen Ndagijimana, ivuga ko yarashwe ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize( hari taliki 18, Mutarama, 2020), akaba ngo yararasiwe ahitwa Kamugu mu Karere ka Musanze.

U Rwanda ruvuga ko abaraswa ari abinjiza ibiyobyabwenge, magendu kandi bakarwanya abashinzwe umutekano.

 Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yahaye Umuseke yavuze ko Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yagombye ahubwo kugira inama Guverinoma yo gukurikiza ibintu bine bikurikira:

-Kwirinda ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe(magendu),

-Kureka gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge,

-Kunyura mu nzira no ku mipaka yemewe mu gihe bagiye mu mahanga(mu Rwanda cyangwa ahandi),

-Kutarwanya abashinzwe umutekano mu gihe bari mu kazi kabo.

Dr Biruta yabwiye Umuseke ko hari abaraswa bari gukora biriya byose byanditswe haruguru.

Ati: “ Abenshi baraswa bari gukora ibi byose icyarimwe.”

Inyandiko ya Daily Monitor ivuga ko Madamu Kadaga yavuze ko Inteko ishinga amategeko izatumiza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda agasobanura uko umubano wa Uganda n’u Rwanda uhagaze muri iki gihe.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

By admin

5 thoughts on “Uganda ibwire abaturage bayo guca ku mipaka yemewe baza mu Rwanda – Min Dr Biruta”
  1. Njyewe nzakomeza kwiginga leta ya Uganda yo ntizajye iturasa rwose. Wenda ijye idufunga ariko ntizajye iturasa kuko ibibi birutanwa.

  2. Hari na rimwe Uganda yari yarasa umunyarwanda? Ese abagande nibo banyura inzira za panya gusa nta banyarwanda bazinyuramo? Iryo sasu riviza ubuhuha mu Rwanda nitwe tuzi kumasha kurusha abandi? Ngo ntabwo yarizi gufata ku gakanu yarabwirijwe ubu nabo nibatangira kutumasha amaherezo ayaba ayahe?

  3. Ibi bintu byo kurasa abantu nk’ibimonyo biduhesha isura mbi cyane kandi ni ukudaha agaciro ikiremwamuntu . Nta kiza nko kubana n’abaturanyi bacu neza. Ikibabaje nuko bigenda bicyendera aho gucyemuka. OMG

  4. oya abashaka kurwanya inzengo zumutekano kubahana nibyo banjyebemera bafatwe babibazwe ntakibazo ariko kurwanya inzengo zumutekano sibyo

  5. Erega ndumva muzareka bakajya bingiza ni ntwaro tubareke hanyumase ingabo zacu nabakinnyi ako niko kazi bashinzwe ko kubungabunga ubusugire bwigihugu ese mugirango uyu mutekano dufite kuwugeraho nukujenjeka oya nukuwurwanira mwe muvuga gutyo mushobora kuba mumaze kwijuta umutekano uwakugeza hariya hakurya ngurebe nge haba uganda haba RDC hose nagezeyo gusa ariko almost bari disorganised

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *