Fri. Sep 20th, 2024

Harabura amasaha make ngo itariki  Perezida Felix Antoine Tshisekedi yatorewe kuyobora DRC igere. Hari tariki 25, Mutarama, 2019. Mu mwaka umwe arangije ayobora kiriya gihugu yageze kuki?

Perezida Tshisekedi ashimirwa intambwe yateye mu kuzana umutekano mu gihugu ariko ngo urugendo ni rurerure

Ubwo yahererekanyaga ubutegetsi na Joseph Kabila byabaye ikintu kidasanzwe mu mateka ya DRC ya nyuma y’ubukoloni, ubu imyaka ikaba ibaye 60.

Igihugu yatorewe kuyobora gikize ku mutungo kamere ndetse vuba aha byagaragaye ko gikize no ku mabuye yifashijwe bakora imodoka zikoresha amashanyarazi.

N’ubwo gifite hafi ubukungu kamere bwinshi, kiri mu bihugu bibamo abantu bakennye cyane, gihoramo intambara na ruswa.

Ubwo yiyamamazaga Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko azashyira ibintu mu buryo, agatuma abaturage ba DRC babaho batekanye kandi bari mu nzira y’iterambere rirambye.

N’ubwo bwose yakoze uko ashoboye ngo ahashye imitwe y’abarwanyi baciye ibintu mu Burasirazuba bwa DRC, Perezida Tshisekedi yahuye n’imbogamizi zirimo icyorezo cya Ebola.

Iki cyorezo kiri mu byakoze mu nkokora umuhati we wo gutuma ubuzima bw’abaturage be buba bwiza kurushaho.

Ibintu bitandatu byaranze ubutegetsi bwe mu mwaka arangije:

 

1.Guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC

Ubwo yarahiraga yavuze ko agiye kubaka ‘Congo ikomeye’ igamije iterambere rirambye kandi ryuje umutekano.

Tshisekedi yahaye amabwiriza ingabo ze kugira ngo zice abarwanyi barwanira mu Burasirazuba bw’igihugu cye biganjemo abo muri FDLR n’abo muri ADF.

Abo muri FDLR nibo bibasiwe n’ibitero by’ingabo za FARDC ndetse ziza no kwica uwari umugaba mukuru wazo witwaga Gen Mudacura.

Ku rundi ruhande ariko aracyafite akazi ko guhashya indi mitwe iri muri kariya gace kandi idasiba kuvuka.

Ingabo ze kandi zashoboye guca intege abarwanyi bo muri ADF bakorera mu mugi wa Beni muri DRC.

Mu mpera za 2019 aba barwanyi bongereye ubwicanyi ku basivili bakabikora mu rwego rwo kwihorera.

Tshisekedi avuga ko icyamuteye kongerera ingabo ze ubushake bwo kwirukana imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa DRC ngo ni urugendo yahakoreye ubwo yiyamamazaga akabona uko abaturage babayeho kubera guhora basiragizwa n’amasasu.

Ubu muri kariya gace ka DRC hari indi mitwe yitwaza intwaro za gakondo, yica abaturage.

2.Icyorezo cya Ebola

Ebola yatangiye kwibasira abatuye Uburasirazuba bwa DRC mu gihe cyabanjirije gato amatora yatumye Felix Tshisekedi ayobora DRC.

Iyi ndwara iri mu zica nabi kandi vuba yarakomeje na nyuma y’uko Tshisekedi atowe .

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryavuze ko Ebola yabonetse muri DRC yabaye iya kabiri yishe benshi nyuma yiyabaye mu Burengerazuba bw’Africa mu myaka mike ishize.

Ikibabaje kurushaho ni uko ubujiji bushingiye ku mihango ya gakondo bwatumye hari abaturage bamwe bica abaganga bageregeza gukumira Ebola babashinja ko ahubwo aribo bayirakwiza hose.

Ubu hari inkingo ebyiri ziri gukoreshwa ngo abaturage bakingirwe, ndetse zageze no mu Rwanda.

Leta ye ishimirwa ko yagabanyije umubare w’abayanduraga binyuze mu gukingira, ariko ubu ngo ntawahita yemeza ko ibintu byose byagiye mu mucyo.

3.Kwaduka kw’iseru mu baturage

Tshisekedi kandi byabaye ngombwa ko ahangana n’iseru yagaragaye mu gihugu cye muri uyu mwaka amaze akiyobora.

Iseru yadutse muri imwe mu Ntara 26 zigeze kiriya gihugu, ifata abantu 300 000. Yihitanye byibura abantu 6 000( uyu mubare ukaba uruta abo Ebola yishe).

OMS ivuga ko iseru yagaragaye muri DRC muri 2019 ariyo mbi yabayeho mu mateka.

Byabaye ngombwa ko Leta ya Tshisekedi ikingira abana bagera kuri miliyoni 18 bafite mu nsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Imbogamizi zabaye izo kubura amafaranga ahagije yo kugura inkingo no kubangamirwa n’imihanda mibi yabuzaga abaganga kugera mu bice byibasiwe nayo.

Ebola n’iseru byaje gutuma ibintu bisubira irudubi kubera ko n’ubusanzwe DRC yari imaze igihe iri mu bibazo by’umutekano muke.

Perezida Tshisekedi yakoze uko ashoboye ngo afatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo imiryango mpuzamahanga mu kugabanya ubukana bw’ibibazo by’igihugu cye, ariko inzira iracyari ndende.

4.Kubaka igihugu:

Nyuma y’igihe gito arangije kurahira, yatangije umushinga wo gusana bundi bushya igihugu cye binyuze mu guteza imbere ibikorwa remezo.

Ni gahunda ‘yise iy’iminsi 100.’

Tshisekedi yabwiye BBC ko ‘bakoresheje amafaranga make bari bafite bubaka ibitaro, bakora imihanda, ibiraro ndetse  hagurwa n’ubwato bwo kwifashisha mu migezi.’

Bivugwa ariko ko hari imishinga yabuze amafaranga yo kuyirangiza, iba iradindiye kandi ngo n’iyakozwe bigaragara ko idahagije urebye ubuso bwa DRC.

5.‘Kurandura’ ubukene:

Iyo urebye uko ubukungu bwa DRC buhagaze, usanga Perezida Tshisekedi afite akazi kenshi. N’ubwo afite umugambo wo kuzamura ubukungu bwayo ni umushinga ugoye  kuko kugeza ubu igihugu cye kiri mu bihugu bitanu bya mbere ku isi bifite abaturage bakennye.

Abaturage ba DRC benshi ntibatungwa n’amadolari 2 ku munsi(2000Frw) nk’uko Banki y’isi ibivuga.

Uko bigaragaraga Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ifite urugendo rurerure mu guteza imbere ubukungu.

Mu rwego rwo gutuma igihugu kiva mu bukene Perezida Tshisekedi yatangije gahunda zo kubaka imihanda izatuma igihugu cye gihahirana n’ibyo baturanye ndetse azamura n’ingengo y’imari y’igihugu muri rusange.

Kugira ngo amafaranga yo gushyira mu ngengo y’imari aboneke, ngo byasabye ko Leta ihagurukira kurwanya ruswa kuko hari amafaranga yayo abantu bashyiraga mu mufuka, bikayihombya.

Kugeza ubu ariko nta muntu mu bakomeye wari washyikirizwa ubutabera ngo aryozwe ruswa ndetse abe yagarura mu kigega cya Leta.

Umuvugizi wa Guveroma aherutse kuvuga ko hagikorwa iperereza.

Ubu hashyizweho umusoro mushya ku mutungo utimukanwa.

Abaturage baracyahanze amaso ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi ngo barebe ko buzatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza kurushaho.

6.Ihurizo ryo kwihuza n’abo kwa Kabila…

Nyuma yo gutsinda amatora, Felix Tshisekedi yahuye n’ihurizo ry’ukuntu azategeka igihugu kandi afitanye amasezerano y’ubufatanye n’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Icyamugoye kurushaho ni uko abo mu ishyaka rya Kabila ari bo biganje mu Nteko ishinga amategeko.

Kugira ngo ashyireho Guverinoma ihuriweho n’imitwe yose ya Politiki, byasabye ko habaho ibiganiro byamaze amezi arindwi.

Muri rusange mu mwaka arangije ayobora DRC, Perezida Felix Tshisekedi yakoze ibintu bihabanye cyane n’ibyo uwo yasimbuye yakoze.

Yarakuye kandi aha ubwisanzure abahoze ari imfungwa za Politiki, abahunze igihugu baratahuka, ubu ‘baridegembya’ mu gihugu.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

5 thoughts on “Mu mwaka Tshisekedi ari ku butegetsi yageze ku ki?”
  1. None se nyine yageze kuki nyuma y’umwaka amaze?Nta na kimwe.Urugero,Abarimu bo muli DRC ntibahembwa.Abo mu ishyaka rya Kabila baramusuzuga kubera ko bazi neza ko nyuma y’iyi mandate azasubiza ubutegetsi Kabila wabumutije.Gusa yadufashije kurwanya FDLR.Ngewe mbona u Rwanda ruzahora mu ntambara.Unesheje undi akaba ariwe utegeka.Tuge tumenya ko nta muntu n’umwe umenya the future.Nta n’umwe uzi uko bizaba bimeze mu myaka iri imbere.Bizaba bibi cyangwa byiza.

  2. Ibyo guca kuruhande tubireke, impamvu FDLR n’indi mitwe ikomoka mu Rwanda irimo gukendeera buhoro buhoro ni uko ari RDF irimo kuyivudukana uko bwije n’uko bukeye. RDF irajw’ishinga no kurandur’imitwe yose ifite aho ihuriye n’uRwanda irimo kwisararanga muri Sud Kivu kandi irimo kubyitwaramo neza. Abayobozi bayo bamaz’iminsi bicwa abandi bagafatwa mpiri, ntabwo ari FARDC ibikora kuko nayo ntiyibereyeho kuber’inzara, kwambar’ubusa, ubujura bw’abayobozi bayo ndetse n’ubusaza doreko ari nta musore urangwa mu gisirikare cya Congo. Ari aho na Mayi Mayi n’indi mitwe y’ababembe n’abafurero iba irimo kub’amateka muri Sud Kivu na Maniema kuko yo ntishobora no kurwana dore ko inarwanish’ibisongo, imihoro n’amacumu. FDLR rero isigaye kw’izina gusa, irimo kumv’umuriro w’iz’amarere niyo mpamvu mubona ibihumbi n’ibihumbi byabo byambuka mu Rwanda buri munsi. FARDC tuzayemera Mayi Mayi na ADF NALU zitsimbuye na metero imwe. Ahubwo Tshisekedi azaterete RDF nirangiza gukubura FDLR muri Sud Kivu izajye no muri Beni na Ituri ikubite bariya bagande bigiz’amashyano, ubundi uburasirazuba bwose bwa Kongo buzahita bugir’amahoro. Ariko nizereko ubucuti dusigaye dufitanye ako nako kazaganirwaho mu nama ziri imbere ubundi igitego cy’umutekano Tshisekedi akaba agitsinze aho tuvugiy’aha.

  3. @NEMEYE uravuga ngo ntacyo yakoze umwaka 1 ibyo yakoze bihuriyehe nibyo abamubanjirije bakoze Mobutu imyaka isaga 30 yakiyoboye yabagejeje kuki? Joseph Kabila imyaka isaga 17 yakiyoboye nizo FDRL Uvuga ntizari zaramunaniye ariko Thsisekedi we abishoboye mumwaka umwe umutekano utangiye kugaruka muburasirazuba bwa Congo kubera uyu mugabo. Yaaba yaragiyeho mugipindi cya Politiki y’abanyafurika cg yaragiyeho mumucyo uyu mugabo afite Vision nziza kuko yatangiye no gusana imihanda ihuza intara ya za Gari ya Moshi nibibuga byindege ibi bizamura ubuhahirane. Naho kuvuga ngo abarimu ntibahembwa Success never comes over night its process nabo bazagerwaho ibyabo bikemuke. Gusa icyo nemerako nuko DRC iri mubihe byiza kurusha ikindi gihe cyose yabayeho nyuma y’ubukoloni.

  4. Iyi nkuru iyo muvuga ko yanditswe na Jeune afrique igahindurwa mukinyarwanda n’ umuseke.rw byari burusheho kugaragaza ubunyamwuga

  5. Ibyo uvuze ntanakimwe mbonyemo yahererwa ishimwe, ahubwo iyo uvuga ko yakoze ingendo nyinshi ibyobyo nari kubyemera niba bidatwara i gihugu umutungo mwinshi. Mbwira igihe wari wumva agira ukwezi ari lu gihugu azenguruka intara ngo yumve ibibazo abaturage bafite? Magufuri wo President wa Tanzania wari wumva avugwa ko yagiye hanze mu bindi bihugu ashobora kubikora ariko yaravuze ngo umutungo ugenda kuri zirita bgendo yawukoresha mu kubaka i Gihugu cye . Kugenda nta nyungu ivamo kabisa ukuye guhombya i Gihugu. Uzajye kumugira inama arebere kubandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *