Thu. Sep 19th, 2024

Ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 Hakinwe Irushunywa ry’Ubutwari ryateguwe na FERWACY ku bufatanye na CHENO “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe”, Habimana Jean Eric wa ni we waryegukanye mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore.

Ni irushanwa ryabimburiye andi mbere ya Tour Du Rwanda.

Irushanwa na ryo ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Isiganwa ryazengurukaga km 12 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abasiganwa bahagurikiye, banasoreza i Nyamirambo ku ishuri ry’Intwari, banyuze kuri Tapis – Nyabugogo – Apacope – Agakiriro ko mu Mujyi – Gitega – Nyamirambo.

Abasiganwa bahagurutse ku isaha ya saa tatu (09:00′).

Mu Kiciro cy’abagabo bagombaga kuzenguruka inshuro ikenda (9) zingana na km 108, ingimbi zizenguruka inshuro 8 zihwanye na km96, naho Abagore bazenguruka inshuro 6 zihwanye na km72.

Isiganwa ryaje gutangira mu mvura yagwaga muri Kigali ariko abasiganwa ntibakanzwe n’iyo mvura.

Mu Kiciro cy’abagabo Habimana Jean Eric wa SACA, ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 59, akurikirwa na mugenzi we bari gukinana muri iyi kipe, Nsengiyumva Shemu, amusize umunota umwe n’amasegonda 41.

Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yaje ku mwanya wa Gatatu akoreshe amasaha atatu, iminota itandatu n’amasegonda 30’ uwa mbere amusize iminota ibiri n’amasegonda 31.

Mu bagore, Ingabire Diane wa Benediction Club yegukanye isiganwa akoresha amasaha abiri, n’iminota 22 n’amasegonda 17’, akurikirwa na mugenzi we bakina muri iyi kipe, Nzayisenga Valentine amusize iminota itanu n’amasegonda 36 naho Nirere Xaverine ukinira Bugesera Cycling Team, yabaye uwa gatatu asizwe iminota umunani n’amasegonda 41 n’uwa mbere.

Mu ngimbi ryegukanywe na Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 20, Tuyizere Étienne wa Nyabihu Cycling Team na Hategekimana Jean Bosco wa Les Amis Sportifs ni bo baje bamukurikiye, yabasize amasegonda abiri.

Iri rushanwa ryafashije abakinnyi ba Tour du Rwanda izatangira tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2020.

Jean Paul MUGABE                                      UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *