Thu. Sep 19th, 2024

Kuri iki cyumweru nibwo igitaramo cy’urwenya ngarukakwezi (Seka Live) gitegurwa na Arthur Nation cyabaye kitabirwa n’abatari bake, Nkusi Arthur ugitegura yabwiye Umuseke ko nubwo kitabiriwe na benshi ariko mu mwuga wo gusetsa hakirimo byinshi bitarakemuka, no gukoresha Ikinyarwanda kandi abantu bakishima.

Nkusi Arthur avuga ko Gusetsa mu Kinyarwanda bitaragerwaho ku rugero abantu babyifuza mu Rwanda

Nkusi Arthur avuga ko kiriya gitaramo cyo gusetsa cyabaye kiza kurenza ibyakibanjirije ariko ko n’ubundi ibibazo bikiri byinshi mu mwuga wo gusetsa mu Rwanda.

Ati “Igitaramo cyari kigoranye, hariho abanyarwenya nyarwanda benshi kandi bagitangira, twagiye tudandabiranamo gatoya, n’abantu babibonye.”

Nkusi avuga ko Seka live atari igitaramo kiri ku rwego bifuza, ahubwo ngo ni igitaramo kiri gukura igihe kizagera kibe uko abantu bakifuza.

Ibibazo biba bihari ariko ngo ntibibuza abashaka guseka kwitabira igitaramo cy’urwenya.

Ibyo Nkusi Arthur abihera ku kuba igitaramo cyabo cyaritabiriwe birenze icyabaye mu ukwezi k’Ukuboza 2019, mu gihe mu kwezi kwa Mutarama abantu bakunze kuvuga ko haba hari ikibazo cy’amafaranga.

Arthur yifuza ko mu minsi iri imbere urwenya mu Rwanda ruzaba ruri ku rwego rwiza ku buryo bitazaba ngombwa ko batumira abanyarwenya bo hanze y’u Rwanda.

Ati “Turacyafite ikibazo cy’urwenya rukozwe mu Kinyarwanda, twifuza kugera aho gukora mu Kinyarwanda igitaramo kikarangira abantu banyuzwe, aho hantu ntiturahagera.”

Arthur wari umushyushyarugamba (MC) muri Seka Live avuga ko igihe kigeze cyo kuzana abanyarwenya batazwi ariko bafite ubuhanga dore ko igitaramo kizakurikiraho kizaba kirimo umunyarwenya uzaturuka muri Africa y’Epfo witwa Alindi Ndumiso na Usama Siddique uzava muri USA.

Iki kizaba taliki ya 29 Gashyantare 2020.

Abanyarwenya mpuzamahanga bari muri iki gitaramo barimo Daniel Omara wo muri Uganda, Michael Sengazi wo mu Rwanda unaherutse gutwara igihembo cy’umunyarwenya mwiza muri Africa gitangwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na  DaLuso Champonda umunyarwenya wari utegerejwe na benshi wo mu gihugu cya Malawi.

Arthur Nkusi ni umwe mu bambara imyenda yadozwe n’Abanyarwanda

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *