Fri. Sep 20th, 2024

*Abafite ibibanza na bo barasabwa kubyubaka

Huye harakorwa isuku ahantu hose, Akarere kahaye ba nyiri inzu kutarenza ukwezi kwa Mutarama bataravugurura, bakajyana n’igishushanyo mbonera cy’Umugi, abafite ibibanza mu Mugi wa Huye, na bo basabwa kubyubaka cyangwa kubiteramo ubusitani mu gihe bitarubakwa.

Mu bikorwa harimo gusiga amarangi inzu kugira ngo zise neza

Mu kiganiro kihariye, Mayor wa Huye Ange SEBUTEGE yabwiye Umuseke ko Huye uri mu migi itandatu yunganira Kigali, iyo ngo iri mu mpamvu zatumye hafatwa kiriya kemezo cyo gusaba abawutuye kuvugurura aho batuye no gusukura mu bice bitandukanye by’uyu mugi.

Umuyobozi wa Huye yasabye abatuye umugi kubahiriza ibijyanye n’igishushanyo mbonera, asaba abafite ibibanza mu mugi kureba uko babyubaka.

Igikorwa cyo kuvugurura inzu muri Huye cyatangiye mu Kwakira 2019, ngo kizarangira muri uku kwa Mutarama  2020.

Mu gice cy’ahitwa mu Cyarabu, inzu zaho ngo Akarere karacyaganira na bene zo ngo bakomeze kubaka, naho mu Mugi wa Huye hari hafunzwe inzu 20 ariko bene zo barazisana ndetse baravugurura, ubu ngo kuvugurura birakorwa ku nzu za Leta.

Ange Sebutege ati “Umugi wa Huye ubu hari urujya n’uruza, hari n’abantu bavuye hanze baza kuhakorera kubera uko babona ugenda utera imbere, ariko impinduka umuntu yazibona mu gihe kiri imbere.”

Huye iri mu hantu hari ibigo byinshi by’uburezi, hari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, hafatwa nk’igicumbi cy’umuco. Umugi wa Huye ufite abaturage barenga ibihumbi 70, uri mu Mirenge itatu muri 14 igize akarere ka Huye,  Akarere ka Huye muri risange ibarura ryo muri 2012 ryerekana ko gatuwe n’abaturage ibihumbi 328.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Huye: Abafite inzu mu mugi basabwe kutarenza Mutarama bataravugura”
  1. Abanya Huye bamaze imyaka n’imyaka barangiwe gusana amazu yabo yarabaye ibihuku, none barahabwa iminsi ibaze ngo babe babikoze barangije!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *