Thu. Sep 19th, 2024

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu 2 bakaba  bafashwe bafite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2.685 kuri moto barujyanye  mu Karere ka Muhanga, bafashwe tariki ya 27 Gashyantare mu Kagali ka Rusasa, mu Murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero .

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru.

Yagize ati” abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abantu 2 batwaye urumogi kuri moto, Polisi yahise ishyira bariyeri k’umuhanda munini uva Mukamira werekeza i Muhanga bahagarika iyo moto barebye mu gikapu cy’uwitwa Mukundimana basangamo udupfunyika tw’urumogi.

Bakimara gufatwa Mukundimana yavuze ko uru rumogi atari urwe ahubwo yahawe akazi n’ucuruza urumogi mu karere ka Nyabihu (ntiyatangaje amazina ye), akaba yumuhaye akazi ko kurumutwarira mu Karere ka Muhanga akarushyira abakiriya be, bakaba bari bumvikanye ko ari bumuhembe ibihumbi 10000 amaze kuruhageza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi yihanangirije abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto kureka kwijandika mu byaha  byo gutwara abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge cg magendu, kandi abasaba kujya batanga amakuru k’umugenzi wese bikekwako yaba afite ibiyobyabwenge cyangwa magendu.

SP Karekezi yongeye kuburira abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubireka burundu kuko Polisi kubufatanye n’izindi nzego zaba iz’umutekano n’iz’ibanze ndetse n’abaturage ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera. Yanibukije abanwa ibiyobyabwenge kubicikaho kuko bibagiraho ingaruka mbi.

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bacyetse ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu ikorwa ry’ibindi byaha biteza umutekano muke.

Abafashwe bashyikirijwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya kabaya kugira ngo hakorwe iperereza ngo hanafatwe abandi bafatanije.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000FRW)ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *