Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.
Ni isomwa ryabaye ku wa 28 Werurwe 2022, nyuma y’iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022.
Saa 11:45 nibwo umucamanza yinjiye mu cyumba cyagombaga gusomerwamo urubanza.
Urukiko rwavuze ko rwasuzumye ubuhamya bw’umutangabuhamya, ifishi y’ikingirwa ry’uyu mukobwa ndetse n’ibyavuzwe n’uwakorewe icyaha, rugasanga ari impamvu zikomeye zatuma Ndimbati akurikiranwa afunze.
Nyuma yo gusoma uko iburanisha ryagenze, umucamanza yasomye umwanzuro urukiko rwafashe nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’impande zombi.
Umucamanza yavuze ko hari ibyashingiweho bihagije bituma Ndimbati akurikiranwaho icyaha cyo guhohotera umwana ukiri muto.
Bijyanye n’ibyatangajwe n’uwakorewe icyaha ndetse n’umutangabuhamya, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zashingirwaho rwemeza ko yasambanyije umwana ku wa 24-25 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 we yemera.
Urukiko rwategetse ko Uwihoreye Jean Bosco afungwa by’agateganyo iminsi 30.