Sun. Nov 24th, 2024

Umukobwa ukiri muto wo mu Majyaruguru ya Mozambique, mu mwaka ushize byatangajwe ko yapfuye aranashyingurwa, ariko mu minsi ishize yongeye kugaragara mu rugo iwabo ari muzima.

Mu Ugushyingo 2021 nibwo uwo mukobwa yapfuye arashyingurwa mu gace k’iwabo ahitwa Lindi. Amazina ye ni Eurélia Manuel Benjamim, abaturage bavuga ko yazutse kuko yari yarapfuye.

We iyo abajijwe avuga ko yari amaze amezi yaragiye gufasha se wabo mu bikorwa by’ubuhinzi mu mirima ye.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Montepuez, kamwe mu tugize Intara ya Cabo Delgado, bavuze ko ubwo uyu mukobwa yapfaga, habayeho imihango yo kumushyingura ndetse ko nyuma y’iminsi itatu ashyinguwe bagenzuye imva ye basanga nta kibazo ifite.

Itsinda ry’abahanga ryoherejwe muri ako gace kugira ngo rikore igenzura rirebe umuntu ushyinguye muri iyo mva.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *