Sun. Nov 24th, 2024

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana n’urumuri rw’icyizere rugaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu nzira yo kwiyubaka bava mu mwijima wa Jenoside.

 

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo

 

Bashyize indabo ku mva rusange, banunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Urumuri rw’Icyizere rwaka mu gihe cy’iminsi 100 kingana n’icyo Jenoside yamaze kugeza ihagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi

Amafoto: Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *