Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yafashe umugabo w’imyaka 43, wari wibye moto yo mu bwoko bwa TVS Victor RD 763 M, yari yibwe umumotari ukorera mu Mudugudu wa Cyoga I, Akagali ka Taba, Umurenge wa Muhura.
Uyu wafashwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba atwaye moto yari amaze kwiba mu Mudugudu wa Kibumba, Akagali ka Rwimitereri , Umurenge wa Murambi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Hakizimana yabanje kwigira umuntu ushaka kugura moto.
Ati: Uyu wafashwe yagiye mu Mudugudu wa Kibumba asanga umumotari aparitse moto ye, amubwira ko ashaka moto yo kugura, bumvikana ko bagiye kuyigura ibihumbi 680, ariko bumvikana ko mbere yo kugirana amasezerano y’ubugure ndetse no kumwishyura abanza akayitwara iminota mike ngo yumve ko moto idafite ibibazo.”
Akimara kuyimuha uyu yahise ayiha umuriro ariruka, nyirayo yabonye atinze kugaruka niko kwigira inama yo guhamagara kuri Polisi, amakuru akimara kumenyekana Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumuhiga, afatirwa mu Murenge wa Murambi, nyuma y’iminota 30 ahagurutse, nibwo yahise afatwa arafungwa.
Akimara gufatwa, Hakizimana yavuze ko moto yari yibye yari ayijyanye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, Akagali ka Ryamanyoni, Umudugudu wa Kanyegero ari naho atuye.
Yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Murambi ngo hakurikizwe amategeko.
SP Twizeyimana yihanangirije abantu bafite ingeso yo kwiba kubireka kuko Polisi y’u Rwanda yiteguye kubafata kandi bagashyikirizwa ubutabera.
Yasoje ashimira nyiri moto watanze amakuru vuba bigatuma moto ye iboneka, asaba abaturage gufatanya na Polisi mu gutahura abakora ibyaha.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.