Guhera ku wa Mbere taliki ya 6 Werurwe 2023, u Rwanda rwahagarariwe mu Nama ya 67 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iharanira iterambere ry’Umugore (CSW67) izamara ibyumweru bibiri.
Intumwa zaserukiye u Rwanda zikomeje kugaragaza imbaraga zashyizwe mu kuziba icyuho mu biringanire hagati y’abagabo n’abagore, uhereye mu muryango ukagera no mu nzego z’ubuyobozi, mu mirimo no mu burezi by’umwihariko mu ikorweshwa ry’ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore rwishimira intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu kuziba icyuho mu buringanire, by’umwihariko mu birebana no gukoresha ikoranabuhanga.
Rose Rwabuhihi, Umuyobozi ushinzwe Uburinganire mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagab mu Rwanda (GMO), yagaragarije amahanga uburyo ikoranabujanga ryifashishwa mu kunoza imibereho y’abari n’abategarugori mu mijyi no mu bice by’icyaro.
Aha yari yitabiriye ikiganiro cyabereye aharimo kubera Inama ya CSW67 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyibanze ku kunoza ubuzima bw’abagore n’abakobwa binyuze mu guhanga udushya, ikoranabuhanga n’uburezi.
Muri icyo kiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’Ambasade y’Igihugu cya Chile muri Loni, Madamu Rwabuhihi yagarutse ku burwo u Rwanda rukoresha indege nto zitagira abapilote, ubutumwa bugufi (Rapid SMS), Ikoranabuhanga rihuza amakuru y’inzego z’ubuzima (HIMS) ndetse no kwinjiza ubwisungane n’ubwishingizi bw’ubuzima mu ikoranabuhanga, hagamijwe gutanga ibisubizo birambye.
Yanakomoje ku mbaraga Lega y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ishyira mu gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubushobozi bwo kubikoresha, hibandwa ku kongera umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwimakaza Uburinganire n’iterambere ry’Abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Silas Ngayaboshya, na we yagarutse ku buryo ikoranabuhanga riganisha ku kubaka Isi izira ubusumbane bushingiye ku gitsina.
Mu kiganiro cyibanze ku guhuza ikoranabuhanga, ubwenge muntu butari karemano (AI) n’Isi yimakaje uburinganire, Ngayaboshya yashimangiye ko kuziba icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore ari yo ntambwe iruta izindi mu kubaka iterambere rirambye.
Yashimangiye ko uburyo u Rwanda rwahisemo bwo gukora rwiga byarufashije kunenya ibikora neza kurusha ibindi, kubika amakuru ndetse no kwagura ibikora.
Ati: “Mu rwego rwo guharanira ko igihugu gitera imbere mu buryo burambye, u Rwanda rwahisemo kureba kure ariko na none hagashyirwaho ingamba zikuraho imyumvire ya sosiyete itari myiza no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rikemura ibibazo by’abaturage kugeza no kuri ba bandi bo hasi kurenza abandi.”
Minisitiri wa MIGEPROF Prof Bayisenge Jeannette, na we yagarutse ku burwo u Rwanda rwungukiye cyane ku kubaka inzego zikomeye, gushyiraho gahunda zigamije gushyigikira uburinganire, gusangira ubinararibonye no kubaka ubufatanye.
Ati: “Byabereye u Rwanda umusingi wo guhangana n’imbogamizi kandi biharura inzira irwerekeza mu Isi y’ikoranabuhanga itagira n’umwe iheza.”
Mu gihe iyo nama ikomeje, Minisitiri Prof. Bayisenge yahuye n’abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe Abagore n’Abana muri Niger Allahoury Aminata Zourkaleini, baganira ku musaruro w’uruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda by’umwihariko uw’Inama y’Igihugu y’Abagore na Isange One Stop Centers.