Tue. May 12th, 2026

Ikipe ya basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dallas Mavericks, yatangaje ko Masai Ujiri yagizwe Perezida wayo mushya, mu rwego rwo kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza guhatanira ibikombe muri shampiyona ya NBA.

Masai Ujiri, asanzwe azwi cyane mu miyoborere y’amakipe ya basketball, aho yagiye agaragaza ubuhanga budasanzwe mu kubaka amakipe akomeye. Yabaye Perezida na Chairman wa Toronto Raptors kuva mu 2013 kugeza ku wa 27 Kamena 2025, aho yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe yegukana igikombe cya NBA mu mwaka wa 2019, ibintu byabaye amateka kuko byari ku nshuro ya mbere y’iyo kipe.

Ubuyobozi bwa Dallas Mavericks buvuga ko kugira Masai Ujiri Perezida ari intambwe ikomeye izafasha ikipe kongera imbaraga, guteza imbere impano z’abakinnyi no kubaka ikipe ishobora guhangana ku rwego rwo hejuru.

“Masai Ujiri ni umwe mu bayobozi bakomeye muri basketball muri iki gihe, kandi kuba aje muri iyi kipe ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego zacu. Twishimiye cyane kumwakira mu muryango wa Mavericks. Twiteze byinshi ku mbaraga ze, ubushake bwo gutsinda, ubuyobozi bwe, ubunararibonye ndetse n’ibyo yagezeho mu kuyobora amakipe ya basketball. Dufite icyizere gikomeye ku hazaza h’iyi kipe.”

Masai Ujiri w’imyaka 54, yavuze ko yashimishijwe no kuba mu bagize ubuyobozi bw’iyi kipe cyane ko ifite amateka akomeye.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kwinjira muri Dallas Mavericks no gutangira izi nshingano mu gihe gikomeye nk’iki ku muryango w’iyi kipe. Iyi ni ikipe ifite amateka ahambaye, abafana bayikunda cyane, kandi ifite intego yo gutsinda. Niyeguye gukorana n’abakinnyi bacu, abatoza ndetse n’abayobozi kugira ngo twubake ikipe ijyanye n’izo ntego kandi ishobora guhatana ku rwego rwo hejuru.”

Izi mpinduka mu buyobozi zije mu gihe Dallas Mavericks ishaka kongera kwiyubaka no kwitwara neza mu marushanwa ari imbere ya NBA.

Masai Ujiri, ni umwe mu banyabigwi mu buyobozi b’umukino wa basketball ndetse muri Werurwe 2026, yatangajwe nk’umwe mu banyamigabane b’ikipe nshya ya Toronto Tempo, igiye gukina muri shampiyona y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA).

Dallas Mavericks igiye kuyoborwa na Masai Ujiri, ni imwe mu makipe akomeye akina muri NBA, yashinzwe mu 1980 ikaba ibarizwa mu Mujyi wa Dallas.

Ibihe byiza yagize mu mateka yayo ni mu 2011, ubwo yegukanaga igikombe cya NBA itsinze Miami Heat ku mukino wa nyuma (Finals). Icyo gikombe cyari icya mbere ndetse kugeza ubu ni cyo rukumbi ifite.

Uyu munsi, Mavericks ikomeje kubaka ejo hazaza hayo ishingiye ku bakinnyi bashya bafite impano nka Luka Dončić, ndetse ikaba ifite intego yo kongera guhatanira ibikombe bya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *