Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakinnye umukino wa Basketball ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Mu bamwakiriye kandi harimo Maj Gen Willy Rwagasana, uyobora umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, na Col Ezekeil Matsiko, uhagarariye inyungu za UPDF mu Rwanda.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriwe na Perezida Kagame aho ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.
Banakinnye umukino wa Basketball aho aya makuru yamenyekanye binyuze kuri Andrew Mwenda, umwe mu bari bitabiriye uwo mukino, watangaje ko yagize amahirwe yo gukinana na Perezida Kagame na Gen Muhoozi, ariko atebya avuga ko uko yitwaye byari hasi cyane.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, Mwenda yagize ati: “Nakinnye Basketball na Perezida Paul Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba. Amakosa nakoze muri uwo mukino yatuma nshyirwa mu Gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi witwaye nabi kurusha abandi bose.”
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, uru ruzinduko rugamije ku gushimangira ubufatanye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda, ndetse no kuganira ku zindi ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi.

