Sun. Nov 24th, 2024

Abagana ikigo nderabuzima cya Rubaya,  mu murenge wa Rubaya, bavuga ko kiriya kigo gifite ahantu henshi hakeneye gusanwa kuko iyo imvura iguye amazi acengera mu idari hakanyagirwa. Hamwe muri ho ni mu cyumba cy’imiti.

Aho babika imiti haravirwa

Imyubakire ya kiriya kigo ngo yakozwe nabi k’uburyo muri iki gihe iyo imvura iguye amazi yinjira mu mu nzu.

Ngo n’ubwo ubuyobozi bugerageza bugasana ariko ngo kuko byubatswe nabi nta kintu kinini bitanga.

Umuyobozi w’ ikigo nderabuzima cya Rubaya, Nsengiyumva Charles yagize ati: ” amabati yasakawe nabi, k’uburyo ikigo kiva, ahantu henshi harava ,twagiye dukoresha uburyo bwo guhoma, ariko ntibikunda birongera bikava“.

Yongeraho ko intandaro y’ ikibazo ari abahasakaye nabi.

Ati:” Hari ukuntu abahasakaye bagendaga umusumari bawupfumura mu nzira y’ amazi, aho kugira ujye hejuru ku mugongo w’ amabati, bapfumuye mu nzira y’ amazi, byatumye ivuriro riva bimaze kandi bimaze igihe”.

Nsengiyumva  Charles avuga ko hari imiti imatira( glue)ikoreshwa ku mabati bagerageza kuyahoma.

Ibyo gushyiraho iriya miti ngo byatangiye muri 2007 n’ubu baracyagerageza.

Yemeza ko kiriya kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere kandi bwabasezeranyije kuzabafasha kugikemura vuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rubaya Bayingana Theogene , aganira n’ Umuseke nawe yemeje  ko kiriya kibazo gihari kandi bakimenyesheje ku karere.

Mu kiganiro n’ itangazamakuru, umuyobozi  w’ akarere ka Gicumbi  Ndayambaje Felix aherutse gutangaza ko ikibazo bakimenye, bakakibwira ku rwego rw’ igihugu, gusa ko icyari gisigaye ari ukureba ibikenewe byose kugira ngo gisanwa bundi bushya.

Kiriya ki kigo kigizwe n’ inyubako zirindwi, harimo ibyumba abarwayi bakirirwamo batarasezererwa, mu gihe  baba bagikurikiranwa n’ abaganga.

Mu  kwezi iri vuriro ryakira abarwayi 1 500.

Abaturage basaba ko ririya vuriro ryasanwa vuba kuko batagishaka kujya kwivuriza muri Uganda.

Bavuga ko ibikorwa remezo byose biri hafi y’umupaka byagombye gutunganywa mu gihe urujya n’uruza hagati y’abatuye Uganda n’u Rwanda rutaratangira.

Icyuma basuzumiramo abana nacyo kiravirwa

EVENCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

One thought on “Gicumbi: Ahabikwa imiti mu kigo nderabuzima cya Rubaya HARAVIRWA”
  1. Mumbabarire ariko hari ubwo numva umuntu wubaka cg ufata nabi ibya rubanda/leta (i.e. public goods), mba numva adakunda igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *