Sat. Sep 21st, 2024

Ubwo bari mu muhango wo gusezera kuri Gen Qassem Soleimani abaturage ibihumbi basabwe ko buri wese mu batuye Iran yatanga $1 kugira ngo hakusanywe miliyoni $80 zizahembwa uzica Perezida Donald Trump.  Ibi bibaye nyuma y’uko Trump ategetse ingabo ze zikorera muri Iraq kurasa  rocket Gen Soleimani zishinja ibitero kuri Ambasade yayo i Baghdad.

Abaturage biyemeje gukusanya amafaranga yo guhemba uzica Donald Trump

Umwe mu bakangurambaga wari uri aho umuhango wo gusezera kuri Gen Soleimani wabereye yabwiye abaturage bari aho ndetse n’abandi babikurikiraniraga kuri televiziyo zabo ko buri muturage ufite imyaka y’ubukure yatanga idolari rimwe rya USA kugira ngo haboneye amafaranga ahagije yo kuzahemba uzashobora kwica Donald Trump.

Abari aho babyakiriye neza ndetse bamukomera mu mashyi.

Kuri iki cyumweru kandi( taliki 05, Mutarama, 2020) umudepite muri Iran yabwiye bagenzi be ko Iran ifite umugambi n’ubushobozi bwo kurasa ku biro by’Umukuru w’igihugu muri USA( White House).

Uyu mudepite witwa Abolfazl Abutorabi  yavuze ko igihugu cye kibifitiye ubushobozi kandi ngo n’ubushake bwinshi bwo kubikora burahari.

Iran kandi yatangaje ko izihimura kuri USA ikarasa ahari inyungu zayo haba ku bwato bwayo bw’intambara, ambasade n’ahandi izabona inyungu zose za USA.

Nyuma y’ibyo Iran yavuze, Perezida Trump yayisubirije kuri Twitter avuga ko niramuka yibeshye igakora ibyo ivuga, izahura n’ibibazo bikomeye.

Yaranditse ati: “ Iran niramuka yibeshye ikagira inyungu zacu cyangwa inshuti zacu irasaho, tuzayiha ikosora itarabona. Uburyo tuzayihimuraho ku rugero ndetse ruruta kure uko iyo izaba yabigenje.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 03, Mutarama, 2020 nibwo ingabo za USA zarashe kandi zija Major Gen Qassem Soleimani wayobora umutwe w’ingabo zihariye zirinda abantu bakomeye muri Iran.

Yirashwe rocket imutwikira mu modoka ubwo yari aciye ku kibuga cy’indege cy’i Bagdad.

Minisiteri y’ingabo za USA yatangaje ko kwica Soleimani byari amahitamo meza kuko yari yarazengereje USA n’inshuti zayo binyuze mu gutegura no kuyobora ibitero kuri Ambasade zayo.

Pentagon kandi ivuga ko hari ifite amakuru y’uko hari ibindi bitero uriya musirikare mukuru yateguraga kuri za Ambasade za USA ziri muri Aziya y’Uburasirazuba bwo hagati ndetse no ku nshuti yazo magara ariyo Israel.

Mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 05, Mutarama, 2020, Inteko ishinga amategeko ya Iraq yasabye Guverinoma kwirukana ingabo zose z’amahanga zikorera ku butaka bwayo harimo n’iza USA.

Kuri iki Cyumweru nibwo Soleimani yasezeweho

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

6 thoughts on “Iran yiyemeje gukusanya miliyoni $80 zo guhemba uzica Trump”
  1. Iran mbonye muri mu gihe cy’inyongezo pe. imana ibarinde imvura z’amabombe ya USA kuko mushobora kuba muri kurota nabi kumanywa yihangu

    1. Aba bayobozi bashora abaturage babo mu kaga ngo bagiye guhangana na America babanze barebe ibyago abanya Libiya na Syria barimo uyu munsi. Uriya musazi witwa Trump ashobora no kubahanagura ku ikarita y’isi!

    2. Iyi si Imana yaduhaye irababaje.Abantu benshi nta kindi bashyira imbere uretse Kwica,Kurwana,Kwiba,Ruswa,Gusambana,etc…Nyamara IRAN ikavuga ko “iyoborwa n’Imana”,ikoresheje Supreme Leader wabo bita “Ayatollah”.

  2. Ndabona intambara yisi yos iriko iramota ,ibihugu nkivyo bimaz gushamirana ,uwo numuriro ugiy kwaka

  3. Correction; niba narakurikiye neza ntabwo Gen Soleimani yishwe na rocket nkuko byanditswe hejuru. Ndumva drone z’intambara zirasa missile.
    Ikindi nuko ntabwo USA yahanagura IRAN ku ikarita y’isi ngo yo, isigare ihagaze. Ikindi kitanashoboka ni intambara hagati yabyo byombi gusa. Ashwi da! Rwambikanye ni uguhita hinjiramo inshuti, abavandimwe, ababyara n’ababyeyi ba buri ruhande.

  4. Iran igira yishire muvyago kuko Trump ntabwo bamwica ahubwo nibaraba nabi barabakura kw’isi yabazima babashire kw’isi yabazozuka kumuzo wa Yezu kristu?? ikindi White house nimwe muzu imaze ibinyejana Vyishi kandi nimwe munyubakwa iguma isubirwamwo muburyo bwibaga bukomeye mbere inafite ibiyo impome zubatse kuburyo atarusoro canke Rocket yazisambura ifite room contrôle Aho habera amanama yibisogerezi mubya kisirikare ninaho barabira ibibera Haze y’igihugu ahari abasirikare babo Room contrôle ninayo Obama yakoreshej mukurabiramwo abasirikare biwe Aho Bari mugikorwa co kugambanira Benladen ivyinshi ntitwobivuga gaha ahubwo Iran niduze amaboko ishire hasi intwaro.zabo bemere kuko Whitehouse bashaka kuzagabaho ibitero irarizwe muburyo iteye uko yubatswe

    Mercie ikiryohera Agakino kagiye kuba karyoha hagati ya Iran vs USA niyihe iribwegukane itsinzi muntambara ??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *