Fri. Sep 20th, 2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyize ahagaragara itangazo risaba abazi amakuru ku bantu bishwe mu myaka yashize bagatabwa mu kibuga k’indege cya Gisenyi kuyatanga nyuma y’uko habonetse imibiri ihatabye. IBUKA mu karere ka Rubavu ivuga ko ikeneye amakuru ngo imenye niba iriya mibiri ari iy’Abatutsi bahiciwe muri 1994.

Imibiri yabonetse ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.

Aya amakuru yamenyekanye tariki 4 Mutarama 2020, aho abacukura umuferege hafi ya Stade Umuganda mu kibuga k’indege babonye imibiri y’abantu n’imyenda bari bambaye bicwa babimenyesha ubuyobozi.

Bisengimana Innocent, ukuriye IBUKA mu Karere ka Rubavu, avuga ko aya makuru ari yo koko ariko ko bataramenya neza imibiri yabonetse niba ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994,  ko ari yo mpamvu barimo gushakisha amakuru hirya no hino kubagize icyo babiziho.

Ati “Twamenye amakuru ko hari imibiri yabontse mu kibuga cy’indege cya Gisenyi tutazi uko ingana, kuko abaturage bacukuraga umuferege bahabona imibiri, bagerageje ahandi na ho bahasanga imibiri, ubu rero turimo gusaba abafite amakuru ku bantu bahiciwe kuyaduha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na bwo mu itangazo bwashyize ahagaragara burasaba abaturage gutanga amakuru ajyanye n’imibiri yagaragaye, bukavuga kandi ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mutarama 2020 haba igikorwa cyo gukusanya ayo makuru bikamenyekana iby’iyo mibiri yagaragaye n’uko yishwe.

Bisengimana Innocent ukuriye IBUKA mu karere ka Rubavu avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu bahurijwe muri Stade Umuganda, kandi bahakuwe bajyanwa kwicirwa mu irimbi rusange ryahoze ari irya Seguteri ya Gisenyi na Byahi hiswe kuri Komini Rouge.

Bitewe nuko hiciwe Abatutsi benshi bababwira ko bajyanywe kuri Komini Rouge bo bakumva ko baje kubarokora nk’uko amateka abivuga, bikekwa ko haba hari n’abiciwe hariya basanze iyo mibiri nubwo bitaremezwa.

Mu bikorwa byo Kwibuka mu Karere ka Rubavu hagiye hasabwa gutangwa amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri kiriya gihe, kuko bivugwa ko hari abantu baburiwe irengero, hakaba n’abishwe bajugunywa mu irimbi riri ahashyizwe Komini Rouge, nk’uko ishobora kuba yarashyizwe ahandi ariko amakuru ntatangwe.

Mu Mugi wa Gisenyi mu gihe abaturage baba bacukura imiferege bagiye basanga imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 aho muri 2015 imbere y’Ibitaro bya Gisenyi hagaragaye imibiri y’Abatutsi bari baharwariye.

Itangazo rya IBUKA ibafatanyije n’Akarere ka Rubavu

UMUSEKE.RW i Rubavu

By admin

3 thoughts on “Rubavu: Imirambo y’abantu bishwe kera yabonetse ku kibuga k’indege”
  1. Guhita bashyiramo Ibuka birayobya iperereza kuko iyo mirambo ishobora kuba atari iya 94. Ababuze ababo muri 2000 baririrwa bajya kubaza ? kandi ko ari benshi !

  2. wowe wiyise A4,keretse niba arimwe mwasuhiranyemo mugakububitana imohoro mwibanga leta itabizi doreko ntabinya mugira,bitewe nuko muri 2000 ntawicwaga kubutaka bw’Urwanda abo tuzi naho mwakubisamashoka 1994.

  3. Mu gihugu cyacu hakozwe amabi menshi kuburyo hirya no hino hashobora kuba hari imiramho myinshi yajugunywe mu byobo rusange nababaga bamaze kumena amaraso. Gusa guhita ihabwa identity runaka byo byajya bikorwa mu bushishozi kuko abantu bajyiye bicwa mu buryo butandukanye, bicwa b’abantu batandukanye. Bishoboka Imana igatera kashe ku gahanga ka buri munyarwanda wishe mugenzi we mu bihe byashize hari benshi bahita baruhunga basiganwa kugirango batagaragara. Ibuka yo nyisabiye gushishoza cyane ejo itazagwa mu mutego wibyo idafite ibisobanuro, imirambo nkiyo idafitiwe ibisobanuro ijye iyirekera Leta ibe ariyo imenya ibyayo inayishyinguze mu cyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *