Fri. Sep 20th, 2024

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie arahakana ikenewabo avugwaho kuri umwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro muri aka karere bigatuma abyitwaza ashyira igitutu kuri bagenzi be ngo batagaragaza amakosa ye.

Rusiribana Jean Marie ahakana ikenewabo avugwaho

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buherutse gufata ikemezo cyo guterera imbago abakora mu bucukuzi bwa Kariyeri na Mine nyuma y’uko abacukuzi banenze ko ibyemezo bifatirwa mu nama bidashyirwa mu bikorwa.

Iragena Jean Baptiste umwe mu bacukuzi yandikiye ubuyobozi bw’Akarere asaba ko iki kemezo cyasubikwa.

Bamwe mu bacukuzi bavugaga ko ikenewabo n’ikimenyane biri muri uru rwego rw’ubucukuzi ari byo bituma hakomeza kugaragaramo ibibazo kuko ababishinzwe batabyitaho.

Bashyira mu majwi uriya Iragena Jean Baptiste ko ari we  ukunze kwitwaza ikenewabo n’ikimenyane afitanye na bamwe mu bayobozi b’akarere akarengera imbago yangiza n’ibidukikije akaba adatanga n’imisoro kimwe na bagenzi be.

Ndikubwayo Etienne umwe mu bacukuzi ati “Ari mu bacukuzi bakora batagira ibyangombwa byo kwinura mu mazi n’imisoro abandi batanga we ntayo yishyura Leta, tumaze  umwaka urenga iki kemezo cyo gutererwa imbago gifashwe ariko ntigishyirwa mu bikorwa.”

Bavuga ko iki kenewabo ari cyo agenderaho agakanga bamwe mu bacukuzi bagenzi be kugira ngo batagaragaza aya makosa bamuvugaho.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie uvugwaho kiriya kenewabo agihakana yivuye inyuma.

Ati “Ikenewabo n’ikimenyane abantu bavuga ko dufitanye na Iragena ni ikinyoma kidafite ishingiro.”

Uyu muyobozi avuga ko ikifuzo cya Iragena cyo gutambamira kiriya kemezo cy’Akarere cyahawe ishingiro ubu bakaba barasubitse igikorwa cyo guterera imbago bariya bacukuzi kugira ngo akarere kabanze gasuzume ikifuzo cy’umwe muri bo ariko ko bitazabuza ko imbago ziterwa.

Iragena Jean Baptiste we yisobanura avuga ko aho acukura ari mu isambu y’Umuryango kuko aho yagombaga gucukura hatwawe n’uwitwa Bimenyimana Théoneste akaba ari byo yahereyeho atambamira kiriya kemezo cy’akarere.

Ati “Nasanze imbago z’aho acukura zigera mu isambu yacu nanditse nsaba ko basuzuma iki kibazo mbere yo  gutera imbago.”

Iragena na we avuga ko ko nta sano afitanye n’uwo ari we wese mu buyobozi bw’akarere.

Bimenyimana Théoneste avuga ko aho acukura hose ahafitiye ibyangombwa ndetse akaba ahasorera ku buryo bitari bikwiye ko hari umwitwaza ngo age gutambamira ikemezo cy’ubuyobozi.

Yagize ati “Iragena ntiyagombye gutambamira inyungu z’abantu bose bakora mu bucukuzi, amakosa akora arakingirwa ikibaba.”

Ubuyobozi bw’Akarere burasuzuma inyandiko ya Iragena uyu munsi ku wa kabiri kugira ngo harebwe niba ibiyikubiyemo bifite ishingiro.

Iragena Jean Baptiste arashinjwa na bagenzi be kwitwaza ikimenyane n’ikenewabo agakora nta byangombwa
Etienne na bagenzi be bavuga ko iyo bavuze amakosa Iragena akora abatera ubwoba ko afitanye amasano n’abayobozi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *