Fri. Sep 20th, 2024

Jérôme Abédi Sina wakiniye Rayon Sports na Police FC ndetse na Vital’O y’ i Burundi yagarutse mu Rwanda akaba amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya Bugesera FC. Iyi kipe iratangaza ko hatabayeho impinduka uyu mukinnyi ukomoka muri DRC baza kumuha amasezerano.

Sina Jérôme wakinnye muri Rayon ubu yaba ari muri Bugesera FC

Hari amakuru avuga ko Sina Jérôme yaraye ashyize umukono ku masezerano y’umwaka n’igice azamara akinira Bugesera FC, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwo buvuga ko atarabona ibyangombwa byuzuye.

Aganira n’Umuseke, umunyamabanga wa Bugesera FC Karenzi Sam yavuze ko bari mu biganiro bitanga ikizere ku buryo ashobora gushyira umukuno ku masezerano.

Ati “Ntabwo turamusinyisha kuko ntiturabona ibyangombwa bye, ariko ari mu myitozo kandi turabona ameze neza, ibyangombwa nibiboneka tukanumvikana na we neza, arasinya nta kibazo.”

Sina Jérôme yagiye muri Rayon Sports muri 2009, muri 2011 yerekeje mu ikipe ya St Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mwaka wa 2013, yagarutse mu Rwanda ahita yerekeza muri Police FC ariko muri 2014 yinjiye muri Rayon Sports ubwo Police FC yasezereraga abanyamahanga bose yari ifite.

Muri uyu mwaka wa 2014, Sina yagiye muri Vital’O y’ i Burundi, ubu bikaba bivugwa ko yaje avuye mu gihugu cya Tanzania.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *