Fri. Sep 20th, 2024

Mu mpera z’iki cyumweru kuva taliki ya 10-12 Mutarama, 2020 shampiyona irakomeza ku munsi 17, AS Kigali ya12 ikine na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri. Ku rutonde rw’agateganyo APR FC niyo iri ku mwanya wa mbere, ku Cyumweru  ikazakina na Bugesera FC iri ku mwanya wa gatandatu.

Ese Rayon Sports izongera iheshe ibyishimo abafana bayo kuri uyu wa Gatandatu? Ni ukubitega amaso.

Umukino ubanziriza indi yo ku munsi wa 17 wa shampiyona uraba kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Mutarama, 2019, Police FC ize gukina na Musanze FC kuri Sitade ya Kigali iri Nyamirambo saa kenda.

Police FC ubu iri ku mwanya wa gatatu ikeneye amanota atatu kugira ngo igabanye ikinyuranyo kiri hagati yayo na Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri iyirusha inota rimwe.

Musanze FC irasabwa gutsinda uyu mukino inganye na AS Kigali amanota. Ubu AS Kigali  iri ku mwanya wa 12 ikaba irusha Musanze amanota atatu.

Umukino ukomeye ni uzaba kuri uyu wa Gatandatu uhuze Rayon Sports na AS Kigali kuri Sitade ya Kigali.

Umukino uheruka guhuza aya makipe Rayon Sports yatsinze AS Kigali 2-0.

AS Kigali yagize intangiriro mbi za shampiyona irasabwa gutsinda uyu mu kino biyifashe, kuva mu makipe ari mu myanya ya nyuma.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 34, irushwa na APR FC amanota ane. AS Kigali iri ku mwanya wa 12 n’amanota 18 irushwa amanota 16 na Rayon Sports bizaguhura.

Ni umukino ku ruhande rwa Rayon Sports igarura myugariro wayo Rugwiro Herve nyuma yo kurangiza iminsi 16 afunzwe ‘acyekwaho gukoresha impapuro mpimbano.’

AS Kigali yaguze abakinnyi bashya nyuma y’igice cya mbere cya shampiyona aribo: Kayitaba Bosco na Ndekwe Felix bavuye muri Gasogi United.

Rayon Sports nayo ifite abakinnyi bashya barimo Sugira Ernest watsinze igitego ku munsi we wa mbere muri Shampiyona akinira Rayon Sports.

Ereneste Sugira kandi yitezweho gukomeza gutsindira Rayon Sports kugira ngo ayigumemo.

 

Undi mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tarikiya 12 Mutarama, APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo izakirana na Bugesera FC iri ku mwanya wa 6.

APR FC isabwa gutsinda uriya mukino ngo yongere ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na Rayon Sports iri ku wa kabiri.

Ni umukino uhuza aya makipe, Bugusera FC itozwa na Masudi Djuma nk’umutoza mukuru nyuma yo kwirukana uwari umutoza wayo mukuru. Bugesera irasabwa gutsinda uyu mukino biyifashe kuza mu myanya ya mbere.

 

Uko amakipe yatsindanywe ku munsi wa 16:

Umukino wo ku munsi wa 16, Police FC yanganyije na Sunrise 2-2, Musanze FC itsinda AS Muhanga 2-1.

Uko imikino y’umunsi wa 17 ya shampiyona iteganyijwe:

Ku waGatanu tariki ya 10 Mutarama, 2020:

Police FC vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15H00’)

Ku wa Gatandatu tariki ya11,Mutarama, 2020:

AS Kigali vs Rayon sports (Stade de Kigali, 15H00’)

Marines FC vs Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15H00’)

AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium, 15H00’)

Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020:

APR FC vsBugesera FC (Stade de Kigali, 15H00’)

Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15H00’)

Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15H00’)

SC KiyovuvsEspoir FC (MUMENA Stadium, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina ku munsi wa 17 wa shampiyona:

  1. MASIRI LANDRY (HEROES FC)
  2. WANJI PIUS (SUNRISE FC)
  3. MANZI THIERRY (APR FC)
  4. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)
  5. KANEZA AUGUSTIN (GASOGI UNITED)
  6. TOUYA JEAN DIDIER (MUSANZE FC)

 

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *