Fri. Sep 20th, 2024

Umunyabanga w’agateganyo  wa AS Kigali, Gasana Francis yahakanye ibivugwa ko Kwizera Pierrot yagiye muri Ghana ari ibihuga.

Kwizera Pierrot utarakinira AS Kigali umukino n’umwe kuva yayisinyira

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama hari amakuru yavugwaga ko Kwizera Pierrot yagiye muri Ghana mu igeragezwa mu ikipe ya Asante Kotoko.

Umunyamabanga w’agateganyo wa AS Kigali, Gasana Francis arahakana aya amakuru avuga ko ari ibihuha.

Ati “Ntabwo ari byo Pierrot ari mu ikipe nk’abandi, ayo makuru yo kujya muri Ghana ni ibihuha  Asante Kotoko FC ntabwo twavuganye.”

Gasana Fransis avuga ko Kwizera Pierrot akiri umukinnyi wa AS Kigali ufite amasezerano y’imyaka ibiri kandi atarayikinira umukino n’umwe.

Aganira n’Umuseke yavuze ko Pierrot agaruka gukina mu minsi mike iri imbere.

Ati «Kwizara Pierrot yagize imvune nyuma y’uko tumusinyishije ariko bitarenze ibyumweru bibiri araba yagarutse mu kibuga, navuga ko agaruka nyuma y’imikino ibiri.»

Kwizera Pierrot wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, tariki ya 23 Nzeri 2019 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.

Mu myaka itatu uyu musore yakiniye Rayon Sports, yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye, anahembwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Rwanda inshuro ebyiri (2016 na 2017).

Pierrot yatandukanye na Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka wa 2018  yerekeza muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman, ntibyamuhira nyuma yagarutse mu Rwanda yifuzwa n’amakipe menshi arimo na As Kigali yanamwegukanye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *