Fri. Sep 20th, 2024

Mu byo basinye uretse kunoza umutekano basinye no gufatanya n’abandi mu kuzamura imibereho y’abaturage, igikorwa cyabaye ku wa 13 Mutarama 2020, imihigo yasinywe hagati y’Urwego  rwa DASSO n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.

Umuhuzabikorwa wa DASSO, Gatashya Theogene, na Mayor Ndayambaje Felix bareba uko imihigo isinywa

Urwego rwa DASSO bakoze isuzuma ku bijyanye n’uburyo bashyira mu nshingano ibikorwa bashinzwe, biyemeza gusinya imihigo ya 2020 bakarushaho kunoza imikorere.

Bavuga ko biteguye gushyira imbaraga ku baturage b’Akarere ka Gicumbi, by’umwihariko gushaka amakuru ku  muturage urengana, bakavuga ko bazabigeraho bafatanyije n’izindi nzego.

Ikegereranyo cyakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ku bijyanye n’ikizere abaturage bafitiye inzego muri 2018 na  2019, kerekana ko DASSO  mu Turere 30, Gicumbi yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 94,3%, bakaba barusha cyane abo mu Karere ka Kicukiro ba nyuma n’amanota 65,18%.

Umukozi muri DASSO/Gicumbi ushinzwe amakuru n’ibikorwa, Umuganwa Nyangabo Jean Paul yadutangarije ko ko imihigo itatu ikuriye indi mu yo basinye, ari ukurushaho kunoza ibyo bakora, kuko ngo n’ubwo biri mu nshingano zabo bari batarasinya imihigo.

Ati: “Uwa mbere ni ukurushaho kunoza umutekano, uwa kabiri ni imibereho myiza y’abakorera Urwego rwa Dasso, harimo kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura, no gushyiraho ubwiteganyirize bw’abakozi, by’ umwihariko muri Ejo Heza, uwa gatatu ni ugushyira umuturage ku isonga.”

DASSO ngo bazafasha ubuyobozi kuzamura imibereho myiza y’abaturage, harimo kububakira no kubaremera.

Muri Gicumbi habarirwa ba Dasso bagera ku 102 bakorera mu Mirenge 21. Buri Murenge ufite umuyobozi uhagarariye DASSO.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gicumbi, DCO Gatashya Theogene avuga ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kurushaho kwesa imihigo, by’umwihariko bagashyira imbere umuturage.

Mayor wa Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko ibintu byose kugira ngo bigerweho bisaba imikoranire no guhana amakuru, akaba yabwiye ba DASSO ko yaba bo n’ubuyobozi bw’Akarere bahurira ku nyungu z’umuturage.

Ndayambaje Felix yongeraho ko udakora neza akwiye kwegerwa akganirizwa, umuco wo kuganira ugashimangirwa, no kwereka abantu aho bitagenda neza, ibyo ngo ni byo bizatuma barushaho kwesa imihigo biyemeje.

Urwego rwa DASSO bivuga (District Administration Security Support Organ), rwatangiye gukora mu mwaka wa 2014 rusimbuye abitwaga Local Defense Force rufatanya n’izindi nzego mu gucunga umutekano.

Biyemeje kunoza ibyo bakora harimo no kurwanya akarengane

EVENCE  NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI

By admin

2 thoughts on “Gicumbi: DASSO zasinye imihigo yo kurushaho kunoza umutekano”
  1. Yewe nutarya urukwavu azemere ko ruzi kwiruka.nge mbona ahubwo imikorere ya DASSO iruta kure iyizindi nzego.kuko kuva DASSO yatangira gukora guhera 2014 Hari nyinshi byagiye kumurongo.congz kd bakomerezaho.

  2. nibyiza gutangaza ibikorwa bya DASSO arko ugomba gukosora uko ahavuga za dasso ahubwo nibikorwa bya DASSO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *