Fri. Sep 20th, 2024

Platini Nemeye umaze iminsi avugwaho kuba atakiri mu itsinda rya Dream Boys, yasangije abakunzi be indirimbo nshya ya mugenzi we Mujyanama Claude uzwi nka TMC yitwa ‘Ntega amatwi’ undi na we aramushimira.

Itsinda Dream Boys bamaze imyaka 11 bakorana

Iyi ndirimbo nshya ta TMC, ni iyo guhimbaza Imana, ayishyize hanze mu gihe mugenzi we Platini na we yashyize hanze iyo yakoranye n’Umuhanzi Nel Ngabo yitwa Ya motema.

Mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda bavuga ko ibiri gukorwa n’aba basore bombi bagize itsinda Dream Boys bica amarenga ko ryaba riri mu marembera.

Babihera ku kuba Platini amaze iminsi asa nk’uwikorana kuko uretse iriya ndirimbo yakorana na Nel Ngabo, hari n’indi ari gukorana na Safi ndetse ubu Platini akaba ari muri Tanzania aho yagiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Rayvnan wo muri kiriya gihugu.

Ubwo Platini yasangizaga abakunzi be kuri Instagram iriya ndirimbo nshya ‘Ntega amatwi’ ya mugenzi we TMC, yagize ati “Bakunzi b’Umusaraba mbatuye  indirimbo y’umuvandimwe TMC DREAM BOYZ yitwa ntega amatwi.”

Bamwe mu bamukurikira batanze ibitekerezo basaba aba bombi kuberurira niba koko batakigize itsinda Dream Boyz.

TMC na we uri mu batanze ibitekerezo, we yamushimiye agira ati “Murakoze cyane Platini Nemeye.”

Aba basore bamaze imyaka 11 bagize itsinda Dream Boys ryanegukanye PGGSS nk’irushanwa rikomeye ryabayeho muri muzika nyarwanda, bombi ntibemeza aya makuru y’itandukana ryabo.

TMC uheruka kugirana ikiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri Internet mu Rwana, yavuze ko izina Dream Boys ridateze gusenyuka kuko rirenze kuba rigizwe na bo uko ari babiri.

Yabwiye iki gitangazamakuru ko n’ubwo atayobewe ko gutandukana bibaho ariko ko bo ubwabo badashobora kwicara ngo bafate iki kemezo ahubwo ko byanyura mu nzira zikomeye zirimo kubanza kuganira n’abandi benshi bagize ibikorwa byabo.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *