Fri. Sep 20th, 2024

Mashami Vincent wagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ejo hashize, yari yabanje kunengwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko umusaruro we udashamaje ndetse ko adakwiye guhabwa andi masezerano.

Mashami yari yabanje kunengwa na FERWAFA

Ibaruwa ya FERWAFA dukesha urubuga Fun Club yanditswe tariki ya 27 Ukuboza 2019, ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryandikiye Minisiteri ya Siporo rigaragaza ko Mashami Vincent adakwiye kongererwa amasezerano.

FERWAFA ivuga ko inama ya komite nyobozi yateranye tariki ya 26 Ukuboza 2020, yasuzumye umusaruro wa Mashami Vincent.

Mu gika cya kabiri k’iriya baruwa, FERWAFA igira iti “Hasuzumwe ko umusaruro we utari ku rwego rushimishije. ku bw’iyo mpamvu komite nyobozi ya FERWAFA iratanga inama yo kutamwongera andi masezerano…”

FERWAFA kandi yasabaga Minisiteri ya Siporo uburenganzira bwo gutangiza inzira zo gushaka undi mutoza w’ikipe y’Igihugu mu buryo bwihuse.

Igika cya nyuma k’iriya baruwa kigira kiti  “Niba nta kibazo mubibonamo mwaduha uburenganzira bwo gutangira gushaka umutoza mushya mukuru kuko byihutirwa kubona umutoza kubera imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa iri mu kwezi kwa 3 ndetse n’imikino ya CHAN iri mu kwezi kwa 4.”

Iyi baruwa igihanze mu gihe ejo hashize Mashami yahawe gukomeza gutoza ikipe y’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Regis Uwayezu wanashyize umukono kuri iriya baruwa yanengaga umusaruro wa Mashami, ejo yemereye Umuseke ko ubu Mashami Vincent yahawe amasezerano.

Mashami Vincent uhawe gukomeza gutoza Amavubi, ategerejweho akazi gakomeye karimo imikino y’amajonjora yo gushaka itike yerekeza muri Qatar mu gikombe k’isi, u Rwanda rukazamenya itsinda ruherereyemo tariki ya 21 Mutarama, mu gihe imikino izatangira gukinwa muri Werurwe 2020.

Amavubi kandi azakina irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka, tombola y’uko amatsinda azaba ahagaze izakorwa tariki ya 17 Gashyantare 2020.

Mashami Vincent wari wasoje amasezerano ye tariki 30 Nyakanga 2019, tariki ya 21 Kanama 2019 yongeye kugirirwa ikizere ahabwa ikipe y’igihugu mu gihe cy’amezi atatu mu gisa nk’igerageza.

Icyo gihe Mashami yasabwe gufasha Amavubi kubona umusaruro mu mukino wayahuje na Seychelles wo gushaka itike y’igikombe k’Isi cya 2022, imikino yombi ubanza n’uwo kwishyura U Rwanda rwanyagiyemo Seychelles ibitego 10 ku busu.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Ibitaravuzwe: Mashami yongeye guhabwa Amavubi, FERWAFA yabanje kumunenga”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *