Abagenzacyaha 57 baturutse muri tumwe mu Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru barahiriye kuzuza inshingano zabo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama, indahiro yabo yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Jonston Busingye.
Mu ijambo rye yavuze ko intego nyamukuru ari uko inzira y’Ubutabera igomba kunogera buri wese yaba urega cyangwa uregwa bose ikabageraho.
Akomeza avuga ko Ubugenzacyaha bufite umwihariko kuko bukora iperereza, asaba abarahiye kubikora neza kugira ngo Ubutabera bugere kuri wese.
Minisitiri Busingye avuga ko bagomba kugira ubunyamwuga, umwuga bifuje ugashyirwaho n’itegeko ugashinga imizi.
Yabasabye kurwanya ihihotera rishingiye ku gitsina ririmo gusambanya abana, avuga ko nk’igihugu barambiwe ngo igihe kirageze ngo ibi byaha bikarandurwa, ababikora bagahanwa. Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, abangavu korewe icyaha cyo gusambanywa bagaterwa inda bagera ku 11 665.
Si Abashinjacyaha gusa n’abandi bagomba gutanga amakuru, ahubwo ngo ni buri wese.
Ati “Musabwe gukoresha ubushishozi mu gihe muri mu iperereza, mu gihe ibimenyetso bigaragaye hagomba gukoreshwa Ubutabera.”
Mu byaha Abanyarwanda batinya, ngo icyo guhohotera na cyo kigomba kuzamo.
Yasabye ko uwo ari we wese ubigizemo uruhare afatwa akabihanirwa, uhishira ibyo azi na we ngo bakwiye kumumenyesha ko ari icyaha agatinya.
Busingye yavuze no kuri ruswa n’ibiyishamikiyeho ko bisenya igihugu kandi bigasenya n’ibyo cyagezeho, asaba Abagenzacyaha guhaguruka bagashyiramo imbaraga bakabereka ko nta mwanya bafite abarya ruswa, ababikora bakamenyekana.
Yababwiye kandi ko Leta izaharanira imibereho myiza ya RIB nubwo hacyubakwa ubushobozi.
Abakozi ba RIB barahiriye kwuzuza inshingano ni 57 baturutse mu Turere twa Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Ngororero two mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajaruguru.
UMUSEKE.RW/i Rubavu