Kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama, ikipe ya APR FC yahagaritse uwari umuvugizi w’abafana bayo Emile Kalinda, arazira ubutumwa bwagiye hanze ku mbuga nkoranyamba burimo amagambo y’urwango mu Banyarwanda.
Ku wa Gatanu Kalinda yaganiraga n’uwitwa Muhawenimana Xavier ufana Rayon Sports ku rubuga rwa Whatsapp rwitwa Ruhago Fans Group.
Yanditse ubutumwa bugira buti “Oya FERWAFA niba ariyo itegura amarushanwa yo mu Rwanda, Afande yagahaye Rayon sport imyaka itanu kudakina irushanwa iryo ari ryo ryose rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda kuko twese nta n’ibibuga dufite, ubundi tukareba ko mujya Mozambique n’ubundi mwatwihishe (mo) tutabizi gusa twabavumbuye…mtoto wa nyoka naye ni nyoka.”
Ubu butumwa bwakwirakwijwe ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga, Kalinda ashinjwa kuvuga imvungo ziganjemo urwango ndetse bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakavuga ko yabise ‘Interahamwe.’
Uwitwa Muhire Bobo yasangije ubu butumwa bwa Kalinda ku rukuta rwe rwa Facebook, avuga ko aya magambo ye yuzuye urwango.
Ati “Mundebere umuvuguzi w’abafana ba APR imvugo arimo akwirakwiza yuzuye urwango! Ngo turi inzoka! Mozambique se ni ho Rayon iba? Kandi ubu ari uwa Rayon RIB yaba yamutaye mu mvuto!”
Uwambaye Jacky Joel Gasa we yagize ati “Ariko ibi bintu si ibyo kwihanganirwa kuko iyi ni ingengabitekerezo bitari ibyo na ba Mugesera baba barengana uyu ataryojwe iyi mvugo!”
Zakia Moone we yavuze ko imvugo nk’izi yaziherukaga muri Jenoside.
Ati “Ngo umwana w’inzoka aba ari inzoka. Izi mvugo nzizi muri Jenoside interahamwe ari zo zikoresha iyo mvugo kuko bigishaga ko umwana wavukaga ku mututsi na we yabaga ari umututsi none bahu izo ngengasi zo mu bafana ba APR turazikizwa n’iki bahu?”
Uwambaye Jacky Joel Gasa yongeye kugaruka avuga ko Kalinda akwiye imbabazi kuko ngo yazisabye.
Ati “Nimumubabarire kuko na we yigaye kuko hari ahantu maze kubona message amaze kwandika abisabira imbabazi mu ba sportif bose. Rero kuba asabye imbabazi numva yababarirwa kuko baca umugani ngo ururimi ntacyo rupfana n’umuntu!
Ndibwira ko yabivuze nta rwango mu mutima we ku buryo yakwita aba-Rayon twese kuriya kuko afitemo inshuti n’abavandimwe!”
Nyuma y’ubu butumwa Ubuyobozi bwa APR FC, bwasohoye itangazo buvuga ko buhagaritse Emile Kalinda wari umuvugizi wayo gusa ntabwo ubu buyozi bwavuze igihe ahagaritswe uko kingana. A
FC yahagaritse kandi Emile Kalinda kugera ku kibuga mu mikino y’Intwari.
Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwasabye imbabazi ku mvugo ya Emile Kalinda ku wo ari we wese yaba yarakomerekeje.
Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo nk’uko babatitangaje.
Ni ku nshuro ya kabiri Kalinda Emile ahagaritswe azira amagambo yatangaje kuko muri Gicurasi 2017 nabwo yarahagaritwe azira amagambo yatangaje avuga ko APR FC, batazemera gukomera amashyi Rayon Sports yari yatwaye Shampiyona uwo mwaka.
Jean Paul MUGABEMUSEKE.RW
Ariko n’ubundi dusanzwe tuziko Rayon ari iy’interahamwe naho APR ikaba ikipe y’abantu. Nta gishya Kalinda yatuzaniye rwose byabaga mu mitima yacu ntitubigaragaze nk’uyu mugabo wahawe ubudahangarwa tutazi aho yabukomoye. Uwababwir’uko Rayon yakozwe munda muri 1994 n’izo mburagasani bayisanisha nayo. Gusa birababaje mu Rwanda rwacu kubon’ikipe ukayibona mu isura y’ubwoko nko muri Kenya aho abakikuyu batikoza cyangwa se badashobora gucira akari urutega Gor Mahya kuko ngo ari iya Kisumu ikaba iy’aba Luo bene wabo wa Odinga na Obama. So sad. RIB humiriza kuko ufit’ububasha uhabwa n’itegekonshinga ukurikirane uyu mugabo.
NTABWO WABA UFITE INTOZI MU MUTWE?
Uyu mugabo ararenganye kuko siwe watangije imvugo nkizi.
Ni byiza pe! Ibintu byo gufana nk’aba Hooligans mu Rwanda ntitubikeneye, ahubwo RIB cg NURC bamwegere afashwe kuko ndumva ashaka kwigira nka Mugesera ku Kabaya mu mwaka wa 1992!
Tekereza umuntu wangaga kujya iwabo kubera ko bakennye, ndetse ni izina Kalinda ni irya se wabo Kalinda bahimbaga Rockferer wari umucuruzi I Kinshasa. Nta gitangaje iyo avuga amagambo nkariya kuri social media. Umuntu ukora nka biriya abazi ko bitazamenyekana niko ubwenge bwe bumubwira, mbese ni nka Kizito cya gihe yandikiranaga na Sankara cyangwa Adeline na Gwiza, ngo baba bazi ko nta n’inyoni izabimenya. Baracyari muri 19 eme siecle. Naho gusaba imbabazi ni inama bamugiriye , nibazimuhe ariko azasubira ndamuzi.
Umwambari w’umwana agenda nka sebuja. Ariya magambo aho Kalinda yayakuye se ntihazwi? Uwakoresheje akarishye kurusha ariya mu minsi ishize mu mbwirwaruhame igenewe urubyiruko rw’abasore ba AERG harya yahanishijwe iki?
Kwita abantu interahamwe n’ibipinga igihe batabona ibintu kimwe n’abafana ba RPF/APR, ni ibintu bisanzwe bimenyerewe mu itangazamakuru ryacu. Gutuka abo tutavuga rumwe nabyo biramenyerewe kandi ntibikora urubyiruko gusa, n’abayobozi benshi barabikora. Abatavuga rumwe nabo benshi babigize akamenyero. Kuba uriya ari we ubihaniwe mbere ya bandi ni agashya. Ariko wasanga ari intangiriro nziza niba bizakomereza n’ahandi hose hagaragara kiriya kibazo.
Ingengabitekerezo si nziza rwose abo igaragayeho batitaye kucyo baricyo bakagombye kubihanirwa niho izacika kko muyishyira kugice kimwe ahaa nzaba mbarirwa da
kuba umuvugizi w’abafana b’ikipe ya gisirikare byagatumye Emile ahamya ubumwe,ishyaka,umurava n’ikinyabupfura biranga ingabo z’igihugu none ati turebeko mujya Mozambique? ngo nubundi babihishemo.yunze muryababandi bati tubasubize iwabo (…), ubwose inzoka ni inde umwana wayo ni inde bavugwa? Nkuko n’umuyobozi ugaragayeho amacakubiri n’urwango mu banyarwanga abikurikiranwaho na Emile ntibyakarangiriye muguhagarikwa RIB mukore akazi kanyu ntabyo gukingirwa ikibaba.
Tugaye cyane abatanga message zirimo imvugo zikomeretsanya, cyangwa zihimbira abandi amazina yo kubatesha agaciro. Ngira ngo mu Rwanda abantu nk’aba ntibakabaye kuba bakiharangwa. Icyiza ni uko abenshi bamaze kumenya ukuri abagifite ibitekekezo by’urwango bakaba bamaganirwa kure. Umugabo wavuze ariya magambo asesereza akwiriye kwegerwa akongera akagirwa inama, agasubizwa mu murongo muzima ukwiriye abanyarwanda barajwe inshinga no kubaka igihugu kitarangwamo urwango.
Usabye imbabazi arazihabwa, twihanganire kudacira iteka kuri Kalinda, gusa namwinutsaga ko Rayon Sports yatotejwe bikomeye izira Inkotanyi zari ku rugamba rwo kwibohora ndetse no muri jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon ikorwa mu nda ku buryo bukomeye. Abubwo ikwiye guhabwa mpore/ pole aho kuyikomeretsa, tunazirikana fair play.
Usabye imbabazi arazihabwa, twihanganire kudacira iteka kuri Kalinda, gusa namwibutsaga ko Rayon Sports yatotejwe bikomeye izira Inkotanyi zari ku rugamba rwo kwibohora ndetse no muri jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon ikorwa mu nda ku buryo bukomeye.
Ahubwo ikwiye guhabwa mpore/ pole aho kuyikomeretsa, tunazirikana fair play.
Yebaba weeeee!!!! Muri 2020 turacyafite abantu buzuye ingengas nka Kalinda?????? Ubu kandi wasanga ahuragura ibi bigambo ari “ikigarasha ndetse gicitse” agashaka kwerekana ko akunda igihugu!!! Puuuuu!!!!! Niba afite abana barambabaje kubyarwa n’umubyeyi nkuyu!!! Ndasaba APR ngo imwohereze IWAWA abanze agororwe naza bazamukatire imyaka 20 nka Rusagara ndumva bahwanyije ibigambo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ngibi ibintu biba mu mitima y’abanyarwanda! Akurikiranwe abibazwe hisunzwe amategeko, keretse niba ingengabitekerezo ya genocide yitwa ityo bitewe n’uyivuga uwo ari we! Turi kugana he?
Ariko uyu Kalinda ntimwamurenganya! ikigaragara nuko atari we wenyine ufite imyumvire nkiyi. Nyamara dukeneye ubwiyunge nyabwo cga c tukabureka buri wese akubahiriza uburenganzira bwa mugenzi we ubirenzeho agahanwa hatitawe kucyo aricyo. Mbona abarundi buri wese ari proud yo kwita icyo aricyo!
Na Etincelles na Marines ku Gisenyi niko bimeze. Gusa, ibi biragaragaza uburyo inzego z’ubutabera muby’ukuri zibererekera bamwe zagera ku bandi zigasya zitanzitse. Igisubizo cy’uyu mudamu uvuganira RIB gisobanuye byose keretse abatabyumva. Ngo ntabwo bamukurikirana ari ntawatanz’ikirego, ngo nihagir’utang’ikirego nibwo RIB ihaguruka. Nyamara siko bigenda iyo hagiz’undi ugaragayeho ibitekerezo nk’ibi. Imvugo nk’iyi niba adahember’urwango, ntibazongere kugir’undi babihanira kuko ibi nabyo ni igipimo kigaragazako abanyarwanda batareshya imbere y’amategeko, ndetseko n’ubumwe n’ubwiyunge buvugwa na Leta hari aho ibubangamira kuber’impamvu zitanafitiy’igihug’akamaro.
Hari abantu bafata amakipe nk’amashyaka,nkuwo Emile niko ameze,ndetse hari nabafata amashyaka nkitandukaniro ry’abantu bagakwiye kumenya ko ikipe ari ihuriro ryo kwishimisha naho ishyaka ni ihuriro ryo kungurana ibitekerezo muburyo bwubaka ariko twe abirabura siko tubyumva,nta munyarwanda uruta undi,umwiza muri twe ni utanga ibitekerezo byubaka akagira umutima wo gufasha no kubana neza nabandi.naho kuba umuhutu,umutwa n’umututsi ntiwabishyira kwisahani ngo urye,ntiwanabijyana kuri bank ngo ubone cash ahubwo kubiha agaciro ni ikimenyetso cy’ubujiji.
Narumiwe! ibi bigaragaza uko umuntu atekereza gusa nihadafatwa ingamba zikomeye bizageza Igihugu ahabi. Emille utanze urugero rubi cyane bene iyi mvugo irabiba urwango nta kindi
Guhagarikwa ntibihagije anakurikiranwe na RIB, kuko bene iyi mvugo ye irabiba urwango mu banyarwanda.
mbabajwe cyane namagambo nkaya yuzuyemo ingengabitekerezo,ikindi uku nugusebanya muruhame kdi bihanirwa namategeko RIB nikore akazi kayo mu rwego rwo guca umuco wo kudahana,ubundi umuntu nkuyu bamugize umuvugizi w’ikipe gute,birababaje!!!!!!!!
Dr Mugesera yaravuze ngo izo mbwa muzohereze muri Ethiopia, yakatiwe burundu ubu araborera muri gereza!!! naho uyu Emile ati izo nzoka muzohereze muri Mozambique, we yakingiwe ikibaba ubu aridegembya!!!! Ariko ubwo ntakintu mubonamo mwebwe!!!!